Diane Rwigara yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Diane Shima Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo […]

Continuer la lecture

Yakoroje imbuga nkoranyambaga Madamu Ayeganagato wagizwe Minisitiri muri RDC kubera amafoto yashyiraga hanze {AMAFOTO}

Nyuma y’itangazwa rya guverinoma nshya ya RDC,izina ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’irya madamu Noëlla Ayeganagato,wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko. Uyu mugore biravugwa ko mbere y’uko ahabwa uyu mwanya,yahoze ashyira amashusho n’amafoto ashotorana ku mbuga nkoranyambaga. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye,imyambarire ikurura abagabo n’ibindi. Ntibyaciriye aho kuko bamwe bavuze ko atari […]

Continuer la lecture

Ikamyo ya HOWO yasenye inzu y’umuturage

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage. Iyi modoka yapakirwamo ibitaka aho barimo bakora umuhanda Nyanza-Bugesera, yiparukuye igonga inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10. Nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka kuko ntawuriyirimo ndetse […]

Continuer la lecture

Biravugwa ko M23 yishe abasirikare benshi ba FARDC ifata uduce twinshi

Umujyi wa Kanyabayonga wamaze kugotwa na M23,bivugwa ko abasirikare ba FARDC 234 biciwe mu mirwano i Mirangi,Kyagara na Birundure Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi mu bya gisirikare Lt.Col Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune dukesha iyi nkuru. Umunyamakuru ukomeye muri Congo Kinshasa, Micombero Batubenga nawe yahamije aya makuru aho yavuze ko turiya duce twabaye isibaniro. […]

Continuer la lecture

Abadepite batoye itegeko ryemerera abafite imyaka 18 gushaka byemewe n’amategeko

Abadepite batoye itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo yemeza ko umuntu ufite imyaka 18 ariko utaruzuza imyaka 21, yifuza gushyingirwa ashobora kugaragariza impamvu zifatika ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’Akarere, agasaba gushyingirwa. Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryatangiye gutorwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024. Imwe mu ngingo zagarutsweho […]

Continuer la lecture

Urukiko rwagabanyirije ibihano wa mudepite wafatanwe intwaro

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw. Mu isomwa ry’uru rubanza kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Urukiko rwatangaje ko rwasanze Barikana agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha. Barikana Eugène yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2024 […]

Continuer la lecture

Umuvunyi Wungirije yishyurije umuturage wari umaze imyaka ine yarambuwe

Umuturage wo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, wari umaze imyaka ine yiruka kuri rwiyemezamirimo amwishyuza amafaranga y’akazi yamukoreye, yishyurijwe n’Umuvunyi Wungirije, Hon Mukama Abbas wahamagaye kuri telefone uyu rwiyemezamirimo ubwo yari mu nama n’abaturage, bituma uyu muturage atahana ibihumbi 200 Frw bye. Habiyaremye Donath wo mu Murenge wa Bweyeye yari amaze igiye […]

Continuer la lecture

Barafinda yongeye gutanga kandidatire asetsa abantu

Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.   Barafinda aherekejwe n’umugore we yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa. Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Barafinda yatangarije itangazamakuru ko yishimiye […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yageze i Nairobi mu nama ya 59 ya AFDB

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ibaye ku nshuro ya 59. Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro bitabira ikiganiro cyo ku rwego rwa Perezida kigaruka ku “Iterambere ry’Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, n’Amavugurura akenewe mu ruhererekane rw’Imari ku Isi”. Ocyo […]

Continuer la lecture

Mwalimu ushaka kuba Perezida yavuze ko natsinda amatora azaha akazi Kagame

Hakizimana Innocent, umwarimu wo mu karere ka Nyabihu,ushaka kwiyamamariza kuba Perezida, avuga ko natsinda umukandida wa FPR INKOTANYI bahanganye, hari umwanya yamuteganyirije. Mu kiganiro yahaye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora,Hakizimana Innocent,yavuze ko yiteguye guha akazi Perezida Kagame. Uyu kandi yavuze ko uyu munsi ubwo yari aje […]

Continuer la lecture

RDC: M23 yafashe ikirombe n’agace kegereye Kanyabayonga

Imirwano ikomeye yahuje umutwe wa M23 na FARDC n’abambari bayo mu gace kegereye Kanyabayonga,yarangiye uyu mutwe uzwi nk’Intare za Sarambwe wigaruriye agace kitwa Cagara. Umujyi wa Cagara uherereye muri Teritwari ya Rutshuru hafi ya Kanyabayonga mu ntera ya Kilometero 20,niho imirwano ikaze yabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. Aya makuru yemejwe na Bwana […]

Continuer la lecture