Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yavuze ko abanenga ibyavuye mu matora ari urwango bafitiye u Rwanda

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas, yatangaje ko abavuga nabi ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite mu Rwanda babiterwa n’urwango bafite ku gihugu. Yavuze ko ipfunwe ryo kuba baratereranye u Rwanda mu gihe rwari mu bihe bikomeye ari ryo ribatera gutanga ibitekerezo bibi ku matora yo mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye, bamwe […]

Continuer la lecture

Perezida William Ruto wa Kenya yashyizeho Guverinoma nshya yinganjemo abo yaraherutse kwirukana

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 yatangaje icyiciro cya mbere cy’abaminisitiri 11 bazaba bagize guverinoma nshya. Muri aba baminisitiri, hari abagarutse ku myanya yabo mu guverinoma yari aherutse guseswa ku itariki ya 11 Nyakanga. Abaminisitiri bashyizweho Kithure Kindiki – Minisitiri w’Umutekano w’Imbere Alice Wahome – Minisitiri […]

Continuer la lecture

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yitabye Imana

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yitabye Imana kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024. Amakuru y’urupfu rwe yahamijwe na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X. Minisitiri Al-Thani yagize ati:”Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal […]

Continuer la lecture

Menya ububasha Perezida watowe mu Rwanda aba adafite mbere yo kurahira

Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, iteganya gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024, hari icyo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya mu gihe Perezida Paul Kagame watsinze atararahira. Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Perezida watowe arahira mu munsi itarenze 30 uhereye igihe yatoreweho. Senateri […]

Continuer la lecture

Minisitiri yirukanywe kubera gutegeka Messi

Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentine yirukanywe nyuma yo kuvuga ko Lionel Messi akwiye gusaba imbabazi mu izina ry’Ikipe y’Igihugu kubera indirimbo yuzuyemo amagambo y’irondaruhu yaririmbwe yibasira u Bufaransa. Julio Garro yirukanywe nyuma y’amasaha make avugiye kuri radio yo muri Argentine aho yasabye Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abagize Ikipe y’Igihugu ya Argentine. Ibyo byabaye […]

Continuer la lecture

Imyaka 30 irashize Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irahiye

Imyaka 30 irashize hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe, yagiyeho tariki 19 Nyakanga 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze iminsi mike ihagaritswe. Ni Guverinoma yari ifite akazi gakomeye, ko gusubiranya igihugu cyari kimaze amezi atatu gishwanyaguzwa, ndetse inzobere mpuzamahanga zikerekana ko kitazongera kuba igihugu. Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo Guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bari […]

Continuer la lecture

Imbamutima za Musengimana wahanze indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakunzwe cyane mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame

Musengimana Beatha, umuhanzi w’indirimbo “Azabatsinda” yamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, ahamya ko inzozi ze zo gutaramira imbere ya Perezida Kagame zabaye impamo. Musengimana yavuze ibyishimo byinshi aterwa n’intsinzi ya Paul Kagame. Yagize ati, “Urebye ibyishimo mfite ntabwo bigira ingano, gutorwa kwa Perezida Kagame byashimangiye ko ntahanuye ubuhanuzi bw’ibinyoma, mpanga iriya ndirimbo bwari ubuhanuzi kandi […]

Continuer la lecture

Ni gute Imyanya y’Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda izasaranganywa ?

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje amajwi y’agateganyo yavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024. Amajwi y’agateganyo mu matora y’Umukuru w’Igihugu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%. Mu gihe Dr. Frank […]

Continuer la lecture

Huye: Mudugudu yakubise umusore amugira intere

Umusore witwa Bernard Uwitije w’imyaka 18 y’amavuko yagiye kwitabwaho mu bitaro nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa 17 Nyakanga 2024, umukuru w’Umudugudu wa Kinyata mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yamukubise akamunegekaza. Amakuru avuga ko uyu musore wakubiswe afite inguma mu mutwe, mu nda, ku rutugu no ku […]

Continuer la lecture

Mu matora y’abadepite, amajwi yaragabanutse ku mashyaka atanu

Amajwi y’amashyaka atanu yari ahatanye n’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite yagabanyutse, ugereranyije n’ayo yari yagize mu itangazwa ry’iby’ibanze byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Muri aya matora y’imyanya 53 havuyemo iy’ibyiciro byihariye, FPR Inkotanyi yari ishyigikiwe n’andi mashyaka arimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, tariki ya 17 Nyakanga 2024 yari […]

Continuer la lecture

Intsinzi ya Paul Kagame mu matora yashimangiwe na Komisiyo y’Amatora

Mu cyumweru tariki 18 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo mu matora yari yateguwe muri Rwanda, aho Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%. Muri icyo gihe, amatora yari yegukanye tariki 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki 15 Nyakanga 2024 ku batuye […]

Continuer la lecture