Minisitiri Nduhungirehe yagaye BBC ikomeje kwamamaza FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaye ikinyamakuru BBC cy’Abongereza gikomeje kwamamaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano yo kugarura amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, byose bigakorwa […]

Continuer la lecture

Izahabwa n’umwana ukivuka: Indangamuntu koranabuhanga igeze he?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyatangaje ko umushinga w’Indangamuntu koranabuhanga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa kuko mu mezi atatu ari imbere bazaba batangiye kwinjizamo amakuru yose aranga umuntu.   Byagarutsweho ubwo ubuyobozi bwa RISA bwisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024. Umuyobozi Mukuru […]

Continuer la lecture

Museveni yakuriye inzira ku murima impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda

Perezida Yoweri Museveni yashwishurije impunzi z’Abanyarwanda zishaka ubwenegihugu bwa Uganda, azimenyesha ko itegeko ririho ritabibemerera. Yatanze iki gisubizo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025, ubwo yasobanuraga imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bo muri Uganda bamaze imyaka myinshi basaba ibyangombwa. Museveni yasobanuye ko yahisemo kwinjira muri iki kibazo, kuko kudaha aba bantu ibyangombwa bimaze kumurakaza, cyane ko cyakabaye […]

Continuer la lecture

Abarimu 10 bafite PhD bigisha mu yisumbuye, umwe yigisha mu abanza: Ibidasanzwe ku barezi b’u Rwanda

Uburezi ni rumwe mu nzego za Leta zikoramo abantu benshi baba bagomba kugira ibyo bujuje birimo impamyabumenyi kuva ku mashuri yisumbuye kuzamura, gusa hari abafite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD bakiri mu burezi bw’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye nyamara baba bategerejweho kwigisha muri za kaminuza. Umwarimu wujuje ibisabwa ku rwego rw’amashuri y’inshuke n’abanza asabwa nibura kugira impamyabumenyi y’amashuri […]

Continuer la lecture

Kigali: Hafashwe 22 bakekwaho ubujura n’uburaya

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abantu 22 mu Karere ka Kicukiro, barakekwaho ubujura, uburaya no guteza umutekano muke. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yavuze ko aba bafashwe tariki hagati ya 05 na 06 Nyakanga 2025 ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage. Yagize ati: […]

Continuer la lecture

Abantu 12 bakomerekeye mu mpanuka, umwe iramuhitana

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Scania yari yabuze feri yagonze izindi modoka zirimo Coaster itwara abagenzi, bituma hakomereka abantu 12 mu gihe undi umwe yitabye Imana. Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025 ibera mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko mu Kabuga ka Musha mu […]

Continuer la lecture

Abantu 64 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikorera i Kigali byatangaje ko kuva muri Gicurasi 2023 bitangije ubuvuzi bwo gusimburiza impyiko abazirwaye, kuri ubu abagera kuri 64 bamaze guhabwa iyo serivisi. Gusimburiza abarwayi impyiko ni imwe muri serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu mavuriro akomeye ndetse kuba itangirwa mu gihugu biri mu bigaragaza intambwe u Rwanda ruri gutera mu buvuzi […]

Continuer la lecture

Umusore utangaje Amaze gutera ibiti 2,470 ku muhanda wa Kivu Belt

Umusore umaze gutera ibiti 2,470 ku muhanda wa Kivu Belt yasabye urubyiruko kumva akamaro ko gutera igiti. Mushimiyimana Claude ni umusore w’imyaka 25 wo mu kagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yiyemeje kubungabunga ibidukikije abinyujije mu gutera ibiti ku mihanda. Uyu musore yiga muri Kaminuza ya RP Kitabi College, ishami rya Rusizi, […]

Continuer la lecture

Umuhungu wa Museveni yavuze ko Muhoozi Project ari ikinyoma

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko umushinga wiswe “Muhoozi Project” ari ikinyoma. Mu 2013, Gen David Sejusa Tinyefuza yanditse ibaruwa ifunguye, agaragaza ko Perezida Museveni afite umugambi wo gushyira umuhungu we ku butegetsi. Ibi ni byo yise “Muhoozi Project”. Gen Tinyefuza yasobanuye ko kugira ngo […]

Continuer la lecture

Diogo Jota yasezeweho bwa nyuma

Uwari rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota n’umuvandimwe André Silva baherutse kwitaba Imana baguye mu mpanuka y’imodoka, basezeweho bwa nyuma. Uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Gondomar muri Portugal witabirwa n’abantu b’ingeri zose. Abo bavandimwe bombi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi y’i Zamora mu Majyaruguru ashyira uburenganzuba bwa Espagne ku wa […]

Continuer la lecture

Congo yitabaje abandi abacanshuro bo Kuyifasha guhangana na M23

Abacanshuro baturutse muri Colombia bakorana na Blackwater y’Abanyamerika bageze muri Congo, aho bo na FARDC bahawe misiyo yo kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu. Abo bacanshuro hamwe n’ingabo za FARDC ku munsi w’ejo hashize bafashijwe n’indege kuva i Kisangani n’i Kindu berekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Ubwo bageraga ku cyambu mpuzamahanga cya Kalemie, […]

Continuer la lecture