Uganda yafunguye imipaka iyihuza n’ibice bigenzurwa na AFC/M23

Perezida Yoweri Museveni yafunguye umupaka wa Bunagana n’indi ihuza Uganda n’ibice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23. Bunagana ku ruhande rwa RDC igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Kamena 2022. Ku icyo gihe, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga uyu mupaka mu rwego rw’ubucuruzi, igamije gusigasira umubano mwiza ifitanye na RDC. Umugaba […]

Continuer la lecture

Umunyeshuri wakoze impanuka yakoreye ibizamini bya Leta mu Bitaro

Adeline Niyonagize, urimo gusoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, yakoze ibizamini bya Leta ari mu bihe bidasanzwe kuko agifite imvune n’ibikomere byatewe n’impanuka yatumye akaguru bagashyiraho sima. Uyu munyeshuri w’imyaka 20 y’amavuko wiga Ubukerarugendo ku Rwunge rw’Amashuri rw Mutenderi, yasangishijwe impapuro z’ibizamini bya Leta aho aryamye mu Bitaro Bikuru bya Kibungo. Amafoto yafashwe n’abageze ku […]

Continuer la lecture

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 Corneille Nangaa

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, Corneille Nangaa. Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, ndetse n’uwa Diyosezi ya Kamina, Musenyeri Leonard Kakudji, na bo bahaye Nangaa umugisha. Musenyeri Muteba na bagenzi be bahuriye i Goma […]

Continuer la lecture

Ibitaravuzwe ku mbunda Gaddafi yahaye Museveni zihishwa i Burundi, zimugeraho zinyuze mu Rwanda

Mu rugamba rwo gufata Uganda, hari benshi bafashije Yoweri Kaguta Museveni barimo Charles Taylor wayoboye Liberia, Foday Sankoh wayoboye Sierra Leone ndetse na Muammar Gaddafi wayoboye Libya.   Museveni yatangiye intambara zo kubohoza Uganda mu 1972, binyuze mu mutwe wa FRONASA (Front for National Salvation) yashinze. Muri uwo mwaka nibwo yagabye igitero aturutse muri Tanzania, […]

Continuer la lecture

Rubavu: Umugore yamutaye amezi 9 agaruka asaba gusaranganya umutungo

Umuturage witwa Nzabanita Innocent, araririra mu myotsi nyuma y’uko ahangayikishijwe n’abayobozi bamuhagarika gukora mu mirima ye kubera amakimbirane afitanye n’umugore we wamutaye mu gihe cy’amezi icyenda akagaruka ashaka gusaranganya imitungo. Nzabanita Innocent, wo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, yabwiye itangazamakuru interagahinda ye y’uburyo umugore akomeza kumuterereza inzego z’ibanze zikamubuza gukora mu masambu […]

Continuer la lecture

Muhanga: Avoka akukiranyweho gusambanya umwana

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Karere ka Muhanga rwaburanishije mu muhezo urubanza ruregwamo umwunganizi mu mategeko (Avoka) ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwangavu. Ni urubanza rwari rugamije kureba niba uyu mugabo yarekurwa by’agateganyo cyangwa niba yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Iri buranisha ryabaye mu muhezo, abantu bari baje kurukurikirana bicazwa mu cyumba cy’iburanisha […]

Continuer la lecture

Abantu 500 baketsweho kwiba amafaranga y’Imirenge SACCO, hagaruzwa miliyari 2,2 Frw

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abantu 500 baketsweho uruhare mu bujura bwakozwe mu Mirenge SACCO irenga 238, abishyuye ibihombo bateje bakaba bake kuko babarirwa mu 150 gusa mu gihe harimo n’ababuriwe irengero. Byagarutsweho ku wa 8 Nyakanga 2025, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku mikorere y’Imirenge SACCO. […]

Continuer la lecture

Abanyarwanda 48% banywa inzoga, ubusinzi bwiganje mu Burengerazuba

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bugaragaza ko Abanyarwanda 48% banywa inzoga, ndetse ko Intara y’Iburengerazuba ari yo yiganjemo ubusinzi bukabije, naho umubare w’abagore bazinywa na wo ukaba ukomeje kwiyongera. Raporo ya RBC igaragaza ko mu myaka 10 ishize Abanyarwanda banywa inzoga bavuye kuri 41,3% bagera kuri 48% kandi ko 34,3% muri bo ari abagore. […]

Continuer la lecture

Umuryango wa Tshisekedi warezwe kwiba amabuye y’agaciro

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashyikirijwe dosiye y’abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo baregwa kwiba amabuye y’agaciro mu ntara ya Haut-Katanga na Lualaba. Umunyamategeko Bernard Maingain na Brieuc Maingain bashyikirije iki kirego Umushinjacyaha Ann Fransen kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025, bashingiye ku kuba abo mu muryango wa […]

Continuer la lecture

Nyabihu: Babangamiwe n’agasururu ka Mudugudu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, baratabaza bavuga ko babangamiwe n’amafaranga basabwa kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka, amafaranga bita ikiziriko, hamwe n’andi yitwa agasururu asabwa na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze. Abo baturage bavuga ko batungurwa no gusabwa ruswa itari munsi y’ibihumbi 40 kugira ngo bahabwe inka, […]

Continuer la lecture

Abanyeshuri 255 498 biga mu yisumbuye bagiye gukora ibizamini bya Leta

Abanyeshuri 255 498 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, (O’Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) by’umwaka wa 2024/2025 bizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga, bikazasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko mu cyiciro rusange, hiyandikishije abakandida 149 134 […]

Continuer la lecture