Abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, biyemeza ko aya mateka mabi yabaye atazongera kubaho ukundi. Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026 mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]

Continuer la lecture

U Bushinwa: Uruganda Geely rwakoze ikoranabuhanga rya ‘AI’ rifasha imodoka gukoresha lisansi nke.

Ku wa 13 Mata 2026, uruganda rukora imodoka rwo mu Bushinwa rwitwa Geely rwamuritse uburyo bushya bw’imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi bugena ingufu imodoka ikoresha mu gihe runaka i-HEV Intelligent Hybrid system, mu rwego rwo guhangana n’ibigo bikora imodoka byo mu Buyapani byari bimaze igihe kirekire byiharije isoko ry’imodoka zisanzwe zikoresha ubu buryo. Ubu buryo […]

Continuer la lecture

UEFA Champions League: Barcelona ya Lamine Yamal yatsinze irasezererwa naho Liverpool ikomeza guseba.

Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Atletico Madrid ariko irasezererwa, naho Liverpool ikomeza guseba mu mikino ya UEFA Champions League. Kuri uyu wa Kabiri saa Tatu z’ijoro ni bwo hakinwe imikino yo kwishyura ya 1/4 cya UEFA Champions League. Umukino wari utegerejwe na benshi wari kuri Civitas Metropolitano aho Atletico Madrid yari yakiriye FC Barcelona. Uyu […]

Continuer la lecture

Macron yasabye Amerika na Iran gusubira ku meza y’ibiganiro bwangu.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran gusubukura ibiganiro bwangu, nyuma y’uko ibyo impande zombi zagiranye mu cyumweru gishize ntacyo zashoboye kugeraho. Macron mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ejo ku wa Kabiri, yavuze ko ubusabe bwe yabugejeje kuri ba Perezida Massoud Pezeshkian wa Iran na Donald […]

Continuer la lecture

Ibiganiro bya Leta ya RDC na AFC/M23 byatangiranye amahane.

Ibiganiro by’amahoro byahurije intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 mu Busuwisi byatangiranye amahane ku wa 13 Mata 2026. Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye umuhuza, Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO). AFC/M23 yohereje intumwa esheshatu ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa. Zajyanye n’inzobere esheshatu zirimo abahoze […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 5, barimo Brig. Gen (Rtd) Fred Muziraguharara

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe n’inkiko ku byaha bitandukanye, barimo Brigadier General (Rtd) Fred Muziraguharara wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego za gisirikare n’ubucuruzi. Nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 13 Mata 2026, aba bantu bose bahawe imbabazi […]

Continuer la lecture

Diamond Platnumz agiye kongera gutaramira i Kigali.

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika by’umwihariko mu y’Iburasirazuba, yateguje igitaramo kizabera i Kigali ku wa 29 Kanama 2026. Iki gitaramo kiri mu byo uyu muhanzi agiye gukorera mu bihugu binyuranye yise ‘Retro Tour’. Azahera i Mwanza muri Tanzania ku wa 25 Mata 2026, akomereze muri Dodoma na Mbeya. Ibi bitaramo azabikomereza muri […]

Continuer la lecture

Abantu 59 batawe muri yombi mu cyumweru cy’icyunamo kubera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu cyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 59 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo. Imibare ya RIB igaragaza ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 7 Mata, kirangira ku wa 13 Mata 2026, habonetse ibirego 47 by’ingengabitekerezo ya […]

Continuer la lecture

Abakinnyi n’abayobozi ba PSG bunamiye uwari umukinnyi wa Liverpool Diogo Jota.

Mbere yo gukina umukino wo kwishyura wa UEFA Champions League, ikipe ya Paris Saint Germain yunamiye uwari umukinnyi wa Liverpool FC, Diego Jota, witabye Imana mu bihe byashize. Ku itariki ya 13 Mata 2026, nibwo abakinnyi ba Paris Saint-Germain basuye ahashyizwe urwibutso rwa Diego Jota imbere ya stade ya Anfield, bashyiraho indabo mu kumwibuka. PSG […]

Continuer la lecture

Muhawenimana Claude aravugwaho kunyereza amafaranga y’Abafana b’Amavubi.

Muhawenimana Claude wari Perezida w’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga angana na Miliyoni 3 Frw yagenewe abafana mu mikino ya FIFA Series 2026. Icyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe na Komite Nyobozi y’iri huriro mu nama zitandukanye zabaye hagati ya tariki ya 4 na 12 Mata 2026, nyuma […]

Continuer la lecture

Rusizi: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira gutegeka Kwibuka tariki 6 Mata.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, washakaga ko bibuka tariki 6 Mata 2026. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Ndamyimana akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026. Ni nyuma […]

Continuer la lecture