Isomwa ry’urubanza ruregwamo Yampano ryasubitswe
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano wasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kumufunga by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, ifungiranwa ry’umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ikintu cy’undi n’ibindi. […]
Continuer la lecture
