Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC ku mutekano muri RDC 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) Ni inama yabaye kuri wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, ku buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo basuzume intambwe imaze guterwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Continuer la lecture

Icyo Uganda izakora intambara yo muri RDC nikaza umurego mu mboni za Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyongera gukaza umurego, igihugu cye kizarengera inyungu zacyo. Ingabo za RDC n’ihuriro AFC/M23 ku wa 12 Kanama 2025 byashinjanye ubushotoranyi no gutegura intambara hirengagijwe amahame yasinyiwe i Doha muri Qatar, buri ruhande rugaragaza ko rwiteguye […]

Continuer la lecture

Imbonerakure zagiye kurwanya AFC/M23 zashinje Leta y’u Burundi kuzibeshya

Urubyiruko rw’Imbonerakure rwagiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya Ihuriro AFC/M23, rushinja Leta y’u Burundi kurubeshya amafaranga. Bamwe muri uru rubyiruko rushamikiye ku Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, basobanuye ko mu mezi umunani ashize mbere yo kujya muri RDC, buri wese yari yarasezeranyijwe Amadolari 500 n’inkunga y’ibiribwa. Umwe muri izi […]

Continuer la lecture

Rumaga yasobanuriye abasizi inshingano bafite

Umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Junior Rumaga, yagaragaje ko nubwo hashimwa urwego ubusizi bumaze kugeraho mu Rwanda, ariko nk’abasizi babarizwa mu byanzu bagifite urugendo rwo gushyiraho umusanzu. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na  Imvaho nshya, yavuze ko nk’abasizi bafite inshingano ikomeye yo kugarura u Rwanda mu bantu. Yagize ati: “Iyo tuvuga kugarura u Rwanda mu bantu, ni […]

Continuer la lecture

Amerika yahannye PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wa PARECO-FF (Résistants Patriotes Congolais/Force de Frappe) washinzwe na Sendugu Museveni wahoze mu buyobozi bwa M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. PARECO-FF yashinzwe mu Ugushyingo 2022, ifite intego yo kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC ndetse n’indi […]

Continuer la lecture

Ingabo za RDF ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Iyi midari bayambikiwe mu Kigo cya ‘Bossembele Base Camp’ kiri muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama 2025, mu gikorwa […]

Continuer la lecture

Kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’abarenga 5900 mu Rwanda

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2020 kugeza mu 2024, abantu 5925 bipimishije bigaragara ko bakeneye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga. Ku wa 04 Kanama 2024 ni bwo abadepite b’u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ririmo n’ibyerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurera. […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yarahiriye gusunikira ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kure

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarahiriye gusunikira kure ihuriro ry’ingabo za Leta rikomeje imyiteguro y’intambara ngari mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Willy Ngoma, kuri uyu wa 12 Kanama 2025, mu gihe AFC ikomeje kugaragaza ko ingabo za Leta n’imitwe […]

Continuer la lecture

Weasel yasezerewe mu bitaro

Weasel wari umaze iminsi mu bitaro nyuma yo kugongwa n’umugore we Teta Sandra, yasezerewe aho azakomeza kwitabwaho n’abaganga ariko ari mu rugo rwe. Uyu mugabo yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane. Teta Sandra yahise atabwa muri yombi, gusa yaje kubabarirwa n’umugabo we, Polisi ifata […]

Continuer la lecture

Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi’

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi,’ izina uyu muraperi yahaye abakunzi be ndetse akaba yaranafunguye ’studio’ yabitiriye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Riderman yasangije abamukurikira amashusho y’abakunzi be biyanditseho ibirango bya ‘Ibisumizi’. Aganira na IGIHE, yavuze ko ari ibintu bishimishije. Ati “Ni abantu bagiye banyoherereza ariya mashusho, ariko […]

Continuer la lecture

Trump yasabwe n’abadepite gusobanura iby’amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC

Abadepite 51 bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, babasaba ibisobanuro ku masezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro igihugu cyabo gishaka kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ibaruwa ifunguye banditse tariki ya 8 Kanama 2025, aba badepite bagaragarije Trump na Rubio […]

Continuer la lecture