Hagati ya Perezida Museveni na Minisitiri w’Intebe wungirije haratutumba umwuka mubi

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere, Rebecca Alitwala Kadaga, bateranye amagambo bapfa ibyemezo bifatirwa abanyamuryango b’ishyaka NRM riri ku butegetsi. Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere. Ubu ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa […]

Continuer la lecture

RDC: Imitwe ya Wazalendo yahanganiye muri Walikale

Imitwe yitwaje intwaro iba mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahanganiye muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yabereye mu gace ka Nkobe muri gurupoma ya Kisimba tariki ya 20 Kanama 2025, yahanganishije umutwe wa NDC-R na UPR (Union des Patriotes Résistants) nyuma yo gushyamirana. Amakuru […]

Continuer la lecture

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Gen Maj Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru b’Ingabo na Polisi, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Chume yaherekejwe na Gen Maj André Rafael Mahunguane, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, hamwe na CP Fabião Pedro Nhancololo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ishinzwe […]

Continuer la lecture

Colonel Nduwantare wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia

Colonel Nduwantare Dieudonné wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia ku wa 21 Kanama 2025, ubwo yari yasuye abo mu muryango we bahatuye. Col Nduwantare yakoreye mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura. Ubwo yageraga muri Zambia, yabanje gusura murumuna we uhamaze […]

Continuer la lecture

Nigeria yahamagaye abakinnyi izitabaza ku mukino w’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yahamagaye abakinnyi 31 azakuramo abo azifashisha ku mikino Super Eagles izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda na Afurika y’Epfo. Mu kwezi kwa Nzeri 2025, amakipe y’ibihugu arakomeza imikino y’umunsi wa karindwi y’amatsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakirwa na Nigeria. Mu kurushaho kwitegura iyi mikino, […]

Continuer la lecture

RDC: Guverineri wa Banki Nkuru yatangaje igituma ubukungu bukomeza kudindira

André Wameso uherutse kugirwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko iterambere ry’iki gihugu ridashoboka mu gihe abaturage badakoresha ifaranga ryacyo. Kubera itakara rikomeye ry’agaciro k’ifaranga rya RDC, abaturage benshi bahisemo kujya bakoresha Amadolari ya Amerika. Kugeza ubu, idolari rikoreshwa n’abagera kuri 90% muri serivisi z’imbere mu gihugu nko kwishyura […]

Continuer la lecture

Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Urukiko Rukuru rw’igisirikare rwa Kinshasa gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ubu busabe bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Bushinjacyaha bw’igisirikare, Lt Gen Likulia Bakumi Lucien-René, kuri uyu wa 22 Kanama ubwo uru rubanza rwapfundikirwaga. Lt Gen Likulia yasobanuye ko Kabila […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwamaganye ibirego bya HRW birushinja kwicwa abasivili muri Binza

Guveronama y’u Rwanda yamaganye ibirego bya Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ihuriro rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO) yashinje u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivili mu bice birimo Binza, Rutshuru muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, ryatangajwe kuri uyu wa 22 Kanama […]

Continuer la lecture

RIB yafunze umukozi wa WASAC akekwaho ruswa mu gusaranganya amazi

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yafunze Manirakiza Straton wari umukozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa by’isanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa. Mu itangaza urwo rwego rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2025, rwavuze ko yatawe […]

Continuer la lecture

Minisitiri Nduhungirehe na Iwaya w’u Buyapani baganiriye ku bufatanye n’umutekano mu karere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we w’u Buyapani, Iwaya Takeshi, ku bufatanye bw’ibihugu byombi no ku mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari. Iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Tokyo ku wa 21 Kanama 2025, aho Minisitiri Nduhungirehe yagiye kwitabira inama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’u Buyapani na Afurika mu iterambere […]

Continuer la lecture