MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2025/2026

Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/26 igihembwe cyawo cya mbere kizatangira ku wa 08 Nzeri 2025 gisozwe ku wa 19 Ukuboza 2025. Yagaragaje ko abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri bahite batangira igihembwe cya kabiri ku wa 05 Mutarama 2026, gisozwe ku wa 03 Mata 2026. Abanyeshuri bazasubira mu kiruhuko […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yaganirije abarenga 6000 barimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza batorezwaga i Gabiro

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza barenga 6000 barangije imyitozo bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ubwo aba bakozi b’inzego eshatu z’umutekano barangizaga imyitozo ya gisirikare. Bigaragara […]

Continuer la lecture

Ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo byacengeye i Goma

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Kanama 2025, ingabo z’iki gihugu, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo byacengeye mu bice birimo Goma. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko abasirikare ba RDC n’aba barwanyi bateye n’ibindi bice byo mu nkengero za Goma […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yasabye Leta ya RDC ibisobanuro ku rubanza rwa Kabila

Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugomba gutanga ibisobanuro ku rubanza rwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Urukiko rukuru rw’igisirikare cya RDC ruri kuburanisha Kabila kuva tariki ya 25 Nyakanga 2025. Ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru Kassim Yousuf wakoreraga RBA yitabye Imana

Umunyamakuru Kassim Yousuf, wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere saa cyenda z’igitondo (15h00) mu irimbi rya Nyamirambo. Inkuru y’akababaro y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, aho byatangajwe ko yari amaze igihe arwaye. Kassim Yousuf yamenyekanye […]

Continuer la lecture

Musanze: Yarohamye mu kiyaga cya Ruhondo atwaye ubwato arapfa

Ufitinema Marcel w’imyaka 24, wari utwaye ubwato mu kiyaga cya Ruhondo giherereye mu Kagari ka Murwa, Umurenge wa Remera, Akarere ka Musanze yarohamye arapfa ubwo ubwato bwakoraha impanuka, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru  tariki ya 24 Kanama 2025. Amakuru y’iyo mpanuka yamenyekanye ubwo abaturage begereye icyo kiyaga babonaga ubwato bureremba, bakihutira guhamagara inzego z’umutekano zorahagoboka. Nyiramwiza […]

Continuer la lecture

RDC: Abarimo Abagande batandatu bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa Gisirikare rwa Beni muri RDC rwakatiye abantu 14 barimo Abanya-Uganda batandatu urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi n’ubujura bukoreshejwe intwaro. Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu, abo 14 bahamwa n’ibyaha bakatirwa igihano cy’urupfu mu gihe ku cyaha cy’ubujura ho bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Abana babiri […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Umugore yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umugore w’imyaka 54 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje. Uyu mugore wo mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gitovu yabonwe n’umuturanyi, ku mugoroba wa tariki 23 Kanama 2025, ahagana saa kumi n’igice […]

Continuer la lecture

Musanze: Gutunganya ahagenewe imiturire byongereye agaciro ubutaka bwabo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadahenda, Akagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bishimira ko gutunganya ahagenewe imiturire bizwi nko ‘gukata site’ byongereye agaciro ubutaka bwabo ubutaka butagezaga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kuri ubu busigaye bufite agaciro ka miliyoni zisaga 10. Umurenge wa Kimonyi ni umwe mu Mirenge ikomeje kwagukiramo Umujyi […]

Continuer la lecture

Itorero Angilikani mu Rwanda ririshimira imyaka 100 rimaze ryamamaza inkuru nziza

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, ibihumbi by’Abakirisitu b’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) bateraniye i Gahini mu Karere ka Kayonza aho bizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize iryo torero rishinzwe mu Rwanda. Mu 1925, ni bwo Itorero Angilikani mu Rwanda ryatangiriye i Gahini mu Karere ka Kayonza, rishinzwe na Geoffrey Holmes, umusirikare w’Umumisiyoneri ukomoka […]

Continuer la lecture

Mozambique yashimiye u Rwanda kuba umufatanyabikorwa mwiza

U Rwanda rwashimiwe kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Mozambique binyuze mu bufatanye butanga umusaruro ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare ndetse no mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Byagarutsweho na  Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume, washinangiye ko abaturage ba Mozambique bakomeje kuryoherwa n’umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo […]

Continuer la lecture