Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe n’ihene 30

Mu murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi habereye impanuka ya FUSO yavaga mu Karere ka Ngoma ijyanye amatungo mu Karere ka Nyamasheke, ihitana umuntu umwe n’ihene 30. Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri Dawe uri mu ijuru mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi ku wa 10 Nzeli […]

Continuer la lecture

Abandi Banyarwanda barenga 280 babaga muri RDC batashye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) ryacyuye abandi Banyarwanda 284 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma bacyuwe ku bushake tariki ya 9 Nzeri 2025 nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abakozi ba UNCHR, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’iri shami, Filippo Grandi. Gucyura aba Banyarwanda bishingira ku bwumvikane u […]

Continuer la lecture

Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurirwa i Rebero muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (2025 UCI Road World Championships) u Rwanda rugiye kwakira, ibikorwa bya Gore ya Nyanza byose bizimurirwa ku musozi wa Rebero ahazwi nko kuri Canal Olempia. Gare ya Nyanza isanzwe iri ku muhanda Kigali-Bugesera, umwe mu mihanda izakorerwamo irushanwa rya 2025 UCI Road World Championships) riteganyijwe […]

Continuer la lecture

RDB yatangiye gukusanya ‘Ibiryabarezi’ ngo bibyazwe umusaruro

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda Green Park byatangiye ibikorwa byo gukusanya imashini z’imikino y’amahirwe zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi kugira ngo zishwanyaguzwe zibyazwemo ibindi bikoresho. Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka […]

Continuer la lecture

Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, mu Kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yihariye ahabwa abapolisi mu bijyanye no gukoresha intwaro n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano azwi nka ‘SWAT Course’. Ni amahugurwa y’icyiciro cya 5, yitabiriwe n’abagera kuri 24 mu gihe cy’amezi […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Igihugu by’Itangazamakuru ya UAE

Kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, Umuyobozi w’Ibiro by’Igihugu by’Itangazamakuru, (National Media Office) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE Media Council, UAEMC) baganira ku kunoza imikoranire mu by’itangazamakuru. Ibiganiro bya Sheikh Abdulla bin Mohammed […]

Continuer la lecture

Musanze: Iyangirika ry’ikiraro gihuza Kinigi na Musanze ryahagaritse imihahiranire

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane abo mu Mirenge ya Musanze na Kinigi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro giherereye mu Kagari ka Cyabagarura cyangiritse, kikaba kimaze igihe kinini kidakoreshwa nyamara ari cyo cyabafashaga mu buhahirane n’Imirenge ihakikije. Iki kiraro cy’ingenzi cyangiritse ku buryo cyabaye inzitizi ku modoka zatwaraga ibicuruzwa. Abaturage bavuga ko ubu […]

Continuer la lecture

RDC: Ikibazo cya Wazalendo na Brig Gen Gasita kigiye guhagurutsa intumwa za Guverinoma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kohereza intumwa mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zumvikanishe abasirikare ba Leta n’imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe, Perezida wa Sena, […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Senegal byemeranyije guhererekanya serivisi z’indege

Ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, u Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano yo guhererekanya serivisi z’indege (BASA), agamije kongerera imbaraga ubwikorezi bwo mu kirere bukorwa hagati y’ibihugu byombi. Ayo masezerano agamije guteza imbere ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi,  afungurira amarembo Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikoeri bwo mu Kirere (RwandAir), yo gukorera ingendo zijya n’iziva muri […]

Continuer la lecture

Ngoma: Umusore w’imyaka 18 yagiye gukiza abarwanaga umwe amukubita ishoka arapfa

Umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge, yagiye gukiza abantu babiri barwanaga barimo umuvandimwe we, umwe amukubita ishoka mu mutwe birangira yitabye Imana. Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Gitobe mu Kagari ka Muhurire mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma. Abaturage […]

Continuer la lecture

RIB yerekanye 26 bakekwaho kwiba arenga miliyoni 30 Frw bakoresheje ikoranabuhanga

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 26 bakekwaho gukora uburiganya bifashishije ikoranabuhanga, aho bari bamaze kwiba arenga miliyoni 30 Frw hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mata na Kanama 2025.   Aba bantu bari hagati y’imyaka 18 na 54 berekaniwe ku Cyicaro Gikuru cya RIB, ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, biganjemo abo mu […]

Continuer la lecture