Abanyarwanda n’Abarundi 34 batawe muri yombi bazira kwinjira muri Tanzania binyuranyije n’amategeko

Inzego zishinjwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania zatangaje ko zataye muri yombi Abanyarwanda n’Abarundi 34 bazira kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba Banyarwanda n’Abarundi bafashwe binyuze mu mukwabo wakorewe mu Karere ka Mbogwe muri Geita, hagamijwe gukaza umutekano mu gihe Tanzania yitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu Ukwakira 2025. Ni umukwabo wakozwe ku mabwiriza […]

Continuer la lecture

AU igiye gukoresha ubumenyi bw’u Rwanda mu by’isanzure mu kwirinda ibiza muri Afurika

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure, RSA, cyinjiye mu mikoranire n’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifasha za guverinoma gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza muri Afurika (African Risk Capacity Agency: ARC), hagamijwe guhangana n’ingaruka z’ibiza hisunzwe amashusho ya satelite. Ubu bufatanye burimo ko RSA izajya iha ARC amakuru asesenguye, iki kigo cya AU kikayifashisha mu guhangana n’ibiza […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yahaye inshingano abarimo abakora muri Perezidansi

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abayobozi batandukanye barimo n’abakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Nk’uko bikubiye mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, abayobozi bahawe inshingano hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116, iya 112, n’iya 111: Mu bagize […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Polisi yarashe abantu batatu bagerageje kuyirwanya

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko yarashe abagabo batatu bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi aho batemaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma bagamije kubambura ibyabo. Ni ibyabaye mu ijoro ryishyira ku wa 17 Nzeri 2025, mu kabari ko mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, mu Karere ka […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwagaragaje ko rurajwe ishinga n’ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire

U Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye byimazeyo imishinga itandukanye y’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire (IAEA) yo gukoresha ubumenyi bushingiye ku ngufu za nucléaire mu guteza imbere ubuzima, kubungabunga amazi, kurwanya no kwirinda indwara no gukora amashanyarazi afasha abaturage mu iterambere. Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yongereye amasaha yo gukoresha umupaka munini wa RDC n’u Rwanda

Ihuriro AFC/M23 ryongereye amasaha yo gukoresha umupaka munini wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, uhuza umujyi wa Goma na Rubavu. Ubusanzwe kuva iri huriro ryafata umujyi wa Goma, ryongereye amasaha yo gukoresha uyu mupaka uzwi nka La Corniche, ajya hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo agera ku saa yine z’ijoro. Guverineri w’intara ya […]

Continuer la lecture

Abasora bibukijwe kumenyekanisha ku gihe avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu wa 2025

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abakora imirimo ibyara inyungu kumenyekanisha no kwishyura avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2025 hakiri kare, kugira ngo ukeneye ubufasha abashe kubuhabwa. Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Mata, Gicurasi na Kamena 2025. Usora ahera ku musoro yishyuye mu mwaka ushize, akagabanya n’igicuruzo cy’uwo mwaka, agakuba […]

Continuer la lecture

Hakozwe AI ishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima icyarimwe

Abashakashatsi bo muri Australia bakoze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima ryifashishije amafoto yo kwa muganga (mammograms), rikabikorera rimwe. Iri koranabuhanga ryageragerejwe ku mafoto agera ku bihumbi 50, y’abagore bisuzumishije kanseri y’ibere mu gihe cy’imyaka icyenda. Aba bashakashatsi bavuze ko ibisubizo by’iyi AI byagiye bihura n’ibyo abaganga basanzwe basuzuma izi ndwara […]

Continuer la lecture

U Bubiligi bwashyize bwemera ko gufatira u Rwanda ibihano bitakemura amakimbirane yo muri RDC

Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yashyize yemera ko gufatira ibihano umutwe witwaje intwaro wa M23 n’abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bidashobora gukemura burundu amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, Guverinoma y’u Bubiligi yayoboye ubukangurambaga bwari bugamije gusaba ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi […]

Continuer la lecture

Rubavu: Abamotari barembejwe n’ibihombo bituruka ku ibura rya parikingi

Mu Mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara ikibazo cy’uko abamotari badashobora kubona aho bahagarara hemewe kandi hagenwe nka parikingi, ibintu bituma bakorera mu kavuyo ndetse n’abagenzi bakabihomberamo. Abamotari bavuga ko kuba nta parikingi ihagije ibateganyirijwe bituma bahagarara mu mihanda, rimwe na rimwe bagahura n’ibihano bya Polisi, cyangwa bakabangamira abatambuka. Hari n’abavuga ko ibi bibakururira ibihombo kuko […]

Continuer la lecture

Wazalendo basabye gushyirwa muri Guverirnoma

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwadabagije ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, burigira nk’ishami ry’igisirikare cy’igihugu nyuma yo kuryinjiza mu mutwe w’Inkeragutabara, bukariha ibikoresho, ibiribwa n’umushahara. Imitwe igize Wazalendo igenzura uduce twinshi mu burasirazuba bwa RDC, tumwe muri two dukungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye agaciro. Isoresha abaturage binyuranyije n’amategeko, ikirara mu masambu yabo, igacanisha […]

Continuer la lecture