Indirimbo y’umunyarwanda “let me be” ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo “Let Me Be” imaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na YouTube, benshi bayumvise bishimira ijwi ryoroshye n’injyana ya ’amapiano,’ ariko batitaye cyane ku waba ayiri inyuma. Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 13, yageze no ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Burayi no muri Afurika, yakozwe n’umuhanzi w’umunyarwanda Elvin Cena w’imyaka 21 […]

Continuer la lecture

Trump aremeza ko Israel na Liban byemeranyije agahenge.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata 2026, yatangaje ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Liban na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Mu butumwa ntaho avuga umutwe wa […]

Continuer la lecture

Minisitiri Uwihanganye yahumurije abanyarwanda ko Izamuka rya Lisansi nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw. Ibi bivuze ko Lisansi yiyongereyeho […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umurambo w’umusore wabonywe mu mugezi hakekwa ubusinzi.

Umurambo w’umusore w’imyaka 31 witwaga Nkinzingabo Jean Baptiste wabaga mu Mudugudu wa Gikangaga, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, wasanzwe munsi y’ikiraro kiri ku mugezi wa Ryamunyu hakekwa ko yaba yanyereyeho yasinze nijoro akitura muri uwo mugezi akabura gitabara agapfa. Muhayimana Donatille wamugezeho bwa mbere, yavuzeko ko hari mu ma saa moya […]

Continuer la lecture

U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi.

Abaminisitiri b’imari baturutse muri Kenya, u Rwanda na Uganda bemeye gushyira imbere gushakira amafaranga umushinga wadindiye w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), mu rwego rwo guhuza akarere ufatwa nk’umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama yabereye iruhande rw’inama za IMF na Banki y’Isi zo mu mpeshyi 2026 […]

Continuer la lecture

Rurageretse hagati ya Super Manager na MTN Rwanda yishyuza miliyoni 380 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza, Gakumba Patrick alias Super Manager yareze sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho ayishyuza miliyoni 380 Frw. Ku wa 15 Mata 2026 Super Manager yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gukurikira urubanza yarezemo MTN Rwanda. Ni urubanza rwabereye mu ruhame ndetse iyo sosiyete yari yunganiwe n’umunyamategeko.  Super Manager yavuze ko […]

Continuer la lecture

The Ben amaze iminsi arembeye mu bitaro.

Umuhanzi The Ben amaze iminsi ari mu bitaro kuva mu rukerera rwo ku wa Mbere, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru. Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko ku Cyumweru yatangiye kugaragaza ko atameze neza, ariko uko amasaha yicumaga agenda arushaho kuremba kugeza ubwo ajyanwe kwa muganga […]

Continuer la lecture

Burundi: Minisitiri yasanzwe ku nzira yapfuye.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, Gabby Bugaga, yasanzwe ku nzira mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026, yapfuye urupfu rw’amayobera. Mu masaha ya Saa Mbili y’igitondo cy’uyu munsi, abatuye mu gace ka Kivoga mu Mujyi wa Bujumbura babonye imodoka iparitse mu isambu y’imikindo hafi y’umuhanda, bagiye kubera basanga yicayemo umugabo wapfuye. Abazi uyu […]

Continuer la lecture

Nyagatare: Umuyobozi w’ishuri yirukanwe kubera kwiba ibiribwa by’abanyeshuri akabigurisha

Uwari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rubira II mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yirukanwe mu kazi azira kwiba ibiryo bigenewe abanyeshuri akabigurisha mu gihe yiteguraga kwakira ibindi bizakoreshwa mu gihembwe cya gatatu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uyu muyobozi w’ishuri yari yarasigaranye ibiro 460 by’ibiribwa bitakoreshejwe mu gihembwe cya Kabiri. Mu gihe […]

Continuer la lecture

Rubavu: Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya UTB akurikiranyweho kuvuga ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndatimana Zebro w’imyaka 20, ukomoka mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi wiga mu wa mbere muri kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu, aganira na mugenzi we babana mu gipangu yamubwiye ko we ibyo kuvuga ngo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ atabyemera. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko […]

Continuer la lecture

BK Capital yabonye umuyobozi mushya

Pacific Tuyishime yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BK Capital Ltd gitanga serivisi z’ubujyanama mu by’imari, asimbuye Théogène Uwimpuhwe wari umaze igihe muri uyu mwanya. Tuyishime yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Norrsken East Africa. Mbere yo kujya muri uyu mwanya, yakoze izindi nshingano zitandukanye mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). BK Capital yatangaje ko inararibonye Tuyishime […]

Continuer la lecture