Umuryango utibuka urazima- Abakinnyi b’Amavubi na FERWAFA ku #Kwibuka32

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), bageneye ubutumwa bwihariye Abanyarwanda, berekana ko kutibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byatuma umuryango uzima. Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, ni bwo abayobozi ba FERWAFA bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Remera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi […]

Continuer la lecture

Trump yenenze cyane bikomeye pope Léon XIV.

Ku mugorobwa wo ku Cyumweru, Perezida Donald Trump yanenze yivuye inyuma Papa Léon XIV, yamagana imyumvire ye ku ntambara ya Iran, anavuga ko adashoboye mu byerekeye politiki y’ububanyi n’amahanga. Aganira n’itangazamakuru kuri Joint Base Andrews, Trump yagize ati “Ntabwo dushaka Papa uvuga ko ntacyo bitwaye kugira intwaro kirimbuzi . Ni umugabo utekereza ko tutagakwiye kuba […]

Continuer la lecture

Nyabihu: Yagerageje kwiyahura kubera ko batamutekeye umureti.

Twizerimana Jean de Dieu w’imyaka 22 wo mu Karere ka Nyabihu arembeye kwa muganga, nyuma y’uko agerageje kwiyahura bitewe n’umujinya bikekwa ko wakuruwe n’uko iwabo banze kumutekera umureti n’ibirayi byo mu mavuta bizwi nk’ibya mucoma. Ibi byabereye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyarutembe ho mu Mudugudu wa Kirebe, ku wa Gatandatu, tariki 11 Mata […]

Continuer la lecture

Ibyaranze tariki ya 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi umunsi Karamira Froduald avuga ko kwica abatutsi bireba buri wese.

Ku munsi nk’uyu w’italiki ya 12 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi taliki mu 1994. Taliki ya 12/4/1994, Karamira Froduald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, […]

Continuer la lecture

Zanzibar: Abagabo 10 bafunzwe bazira kubeshya ko ibitsina byabo byibwe.

Polisi yo muri Zanzibar yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 10 bakurikaranweho kubeshya ko ibitsina byabo byibwe bakabyitwaza bakorera urugomo abantu babeshyeraga ko babibibye. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Zanzibar, Richard Mchonvu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku wa 10 Mata 2026. Mchonvu yavuze ko aba bagabo babeshyaga ko babibye ibitsina byabo bigatuma […]

Continuer la lecture

Intumwa za Amerika n’iza Iran zananiwe kumvikana nyuma y’amasaha 21 y’ibiganiro.

Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zasoje ibiganiro byamaze amasaha 21 byazihurije muri Pakistan, zinaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara. Ibiganiro byahuje impande zombi byatangiye ku wa Gatandatu, bisozwa kuri iki Cyumweru. Intumwa za Amerika zari ziyobowe na Visi Perezida w’iki gihugu, JD Vance. Byabereye Islamabad, biyoborwa na Pakistan nk’umuhuza. Nyuma […]

Continuer la lecture

#Kwibuka32: Ibyaranze tariki 11 Mata 1994

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugiye kubagezaho ibyaranze tariki ya 11 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite. Uyu munsi […]

Continuer la lecture

Semuhungu Eric yatawe muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Eric Semuhungu gusa ibyo akekwaho ntibyatangajwe kuko ngo byabangamira iperereza. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.” Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, […]

Continuer la lecture

Tanzania: Diplome igiye kwifashishwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo.

Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Dr. Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi diplome umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo Ibi yabigaragaje ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania. Timida Fryandomo na Isack Copriano bari mu bagize iyi Nteko […]

Continuer la lecture

Burundi: Urukiko rwakatiye umupolisi imyaka 500.

Urukiko rw’i Mwaro mu Burundi rwategetse ko umupolisi witwa Osias Irankunda yazafungwa amezi 6,000 (imyaka 500), mu gihe yaba ananiwe kwishyura indishyi z’akababaro za FBU miliyoni 100 rwamuciye. Uyu mupolisi yakatiwe igifungo cya burundu anacibwa iriya ndishyi, nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Nestor Nininahazwe wari uzwi ku izina rya Gasazi. Uyu Gasazi […]

Continuer la lecture

U Burayi bwategujwe ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege.

Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yateguje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byaho ko mu byumweru bitatu biri imbere bishobora guhura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege mu gihe inzira ya Hormuz imaze igihe yarafunzwe na Iran yaba itarafungurwa. Inzira ya Hormuz ni inkingi mwikorezi mu bijyanye n’amavuta y’indege, kuko 50% byayo u Burayi bubitumiza […]

Continuer la lecture