Perezida Kagame yakiriye Daniel Chapo uyobora Mozambique

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 27 Kanama 2025 yakiriye mu biro bye mugenzi we uyobora Mozambique, Daniel Francisco Chapo watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro mu muhezo, byerekeye ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu nzego z’ingenzi. Perezida Chapo yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 […]

Continuer la lecture

Musanze: Batewe inkeke n’insoresore n’abagabo bitwaza imipanga mu tubari

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane muri santere y’ubucuruzi izwi nko mu Gisenyi, mu Karere ka Musanze, bakomeje kugaragaza impungenge ziterwa n’insoresore n’abagabo bitwaza imihoro mu tubari, aho bavuga ko ibikorwa byabo bishobora kubangamira umutekano w’abagiye muri utwo tubari. Abaturage bavuga ko hari igihe aba bantu baza bakenyereye imihoro ku mikandara, […]

Continuer la lecture

Kinshasa: Gahunda yo gusoma umwanzuro w’urubanza rwa Mutamba yasubitswe

Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasubitse gahunda yo gusoma umwanzuro w’urubanza rwa Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera, ushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 27 Kanama 2025, ubwo uru rukiko rwari rumaze kugeramo abantu benshi. Mutamba […]

Continuer la lecture

Abasirikare bashinjwa gushaka gukura Tshisekedi ku butegetsi basabiwe gufungwa imyaka 15

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye urukiko rukuru gukatira igifungo cy’imyaka 15 abasirikare bashinjwa umugambi wo gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi. Abasirikare basabiwe iki gifungo ni Brig Gen Ericsson Bakati, Lt Col Gervais Malaji, batatu bafite ipeti rya Major barimo Jean-Marie Kasereka, Philippe Mambolo n’uwitwa Paluku. Abandi ni David Lusenge na […]

Continuer la lecture

Uvira: Batandatu bapfiriye mu mirwano ya FARDC na Wazalendo

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bahanganiye hafi y’umupaka wa Kavimvira uhuza iki gihugu n’u Burundi, batandatu bahasiga ubuzima. Imirwano yatangiye mu gitondo cya tariki ya 25 Kanama 2025, ubwo Wazalendo yageragezaga kwima inzira abavaga mu Burundi, bajya gushyingura Colonel Gisore Patrick wayoboraga batayo y’ingabo za RDC, uherutse […]

Continuer la lecture

Abarenga 3300 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’Indangamuntu koranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], cyatangaje ko muri gahunda izwi nka ‘pre-enrollment platform’ yo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu nka kimwe mu bibanziriza indangamuntu koranabuhanga hamaze kwiyandikisha abantu barenga 3300. Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ndetse […]

Continuer la lecture

Google yaburiye abakoresha Gmail

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyaburiye abokoresha serivisi yacyo ya Gmail, kwirinda gusubiza ubutumwa bubasaba gutanga ijambobanga (passwords) rya konti zabo za Gmail. Iki kigo cyasobanuye ko abasaba aya makuru ari abatekamutwe, ndetse bageze ku makuru y’abantu barenga miliyari ebyiri binyuze mu makuru bibye ikindi kigo cyakoranaga na Google cya Salesforce. Iki kigo cyavuze ko amakuru […]

Continuer la lecture

Perezida wa Mozambique ategerejwe mu Rwanda

Perezida Daniel Francisco Chapo guhera kuri uyu wa 27 Kanama 2025 aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi. Mbere y’uko Chapo agera mu Rwanda, habanje kuza Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Cristóvão Artur Chume na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Maria Manuela dos Santos Lucas, Umugaba Mukuru w’ingabo […]

Continuer la lecture

Gisagara: Umugabo n’umugore bakekwaho kwica umuntu bakamuta mu musarane batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara yatangaje ko yataye muri yombi umuryango w’umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 bakekwaho urupfu rw’umusore wari mu kigero cyimyaka 27 wabuze mu 2021 nyuma hakaboneka umurambo mu bwiherero bwabo bari barasibye bikekwa ko ari bo bamutayemo. Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 26 Kanama 2025 mu […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Kongere y’Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa za Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari bo Austin Scott uhagarariye Leta ya Georgia na Salud Carbajal wa Leta ya California bakorana muri Komisiyo ya Gisirikare, ndetse na Jimmy Panetta uhagarariye Leta California ukora muri Komisiyo Ishinzwe Imisoro. Ibiganiro bagiranye […]

Continuer la lecture

Pakistan: Abarenga ibihumbi 150 bimuwe kubera imyuzure

Ikigo gishinzwe Imicungire y’Ibiza muri Pakistan, (PDMA) kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyimuye abarenga 150 000 bari mu turere dutandukanye tw’Intara ya Punjab twugarijwe n’imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yatumye imigezi ya   Sutlej na Ravi yuzura. Kuva muri Kamena Pakistan yugarijwe n’ibiza byahitanye abantu hafi 800 ndetse imvura yakajije umurego hagati muri Kanama yahitanye abarenga […]

Continuer la lecture