Rugaju Reagan, Jangwani ,Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro barekuwe

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 26 Kanama 2025, rwategetse ko harekurwa by’agateganyo abasivili 23 barimo abanyamakuru n’aba Ofisiye babiri ba RCS bakurikiranyweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo […]

Continuer la lecture

Umuyobozi wa HCR agiye gusura u Rwanda

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNCHR), Filippo Grandi, agiye gusura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo aganire n’abayobozi bo muri ibi bihugu ku bibazo by’impunzi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 25 Kanama 2025, Grandi yatangaje ko ari mu nzira ajya muri ibi bihugu byombi, kandi […]

Continuer la lecture

Amb. Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Singapore

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Singapore aho yitabiriye inama ya gatanu y’abaminisitiri ihuza icyo gihugu n’ibihugu bya Afurika. Iyo nama izwi nka Singapore-Africa ministerial exchange (SAMEV) yatangijwe n’icyo gihugu mu 2014 hagamijwe gusangira amahirwe y’iterambere hagati y’ibihugu byo muri Afurika na Singapore. Biteganyijwe ko Nduhungirehe azamara muri […]

Continuer la lecture

Nyanza: Babiri bafunzwe bakekwaho urupfu rw’uwo bari batahanye ubukwe

Abasore babiri bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa mugenzi wabo bari batahanye ubukwe, bakagirana amakimbirane yavuyemo imirwano, nyuma bukeye bwaho agapfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari Karama, Umurenge wa Cyabakamyi, ho mu Karere ka Nyanza,ku wa 23 Kanama 2025. Uyu nyakwigendera yahise ajya kwa muganga mu Bitaro bya […]

Continuer la lecture

Rayon Sports yaguze bus nshya

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze imodoka nshya yatwaye ibihumbi 135$ [asaga miliyoni 200 Frw]. Byatangajwe ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangizaga ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abakunzi bayo uzwi nka Gikundiro *702#. Ni imodoka izaba igendanye n’igihe n’imiterere y’u Rwanda nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah. Yagize ati “Ni […]

Continuer la lecture

MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2025/2026

Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/26 igihembwe cyawo cya mbere kizatangira ku wa 08 Nzeri 2025 gisozwe ku wa 19 Ukuboza 2025. Yagaragaje ko abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri bahite batangira igihembwe cya kabiri ku wa 05 Mutarama 2026, gisozwe ku wa 03 Mata 2026. Abanyeshuri bazasubira mu kiruhuko […]

Continuer la lecture

Amasura mashya mu Mavubi yahamagariwe guhangana na Nigeria na Zimbabwe

Umutoza w’w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 bazavamo abo azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku mikino u Rwanda ruzahuramo na Nigeria na Zimbabwe muri Nzeri 2025. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ni bwo umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Adel Amrouche, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yaganirije abarenga 6000 barimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza batorezwaga i Gabiro

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza barenga 6000 barangije imyitozo bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ubwo aba bakozi b’inzego eshatu z’umutekano barangizaga imyitozo ya gisirikare. Bigaragara […]

Continuer la lecture

Uvira: Wazalendo yahagaritse umuhango wo gushyingura Colonel wa FARDC

Abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahagaritse umuhango wo gushyingura Colonel Gisore Patrick n’umugore we. Col Gisore yayoboraga batayo y’ingabo za RDC yakoreraga muri teritwari ya Punia mu ntara ya Maniema. We, umugore we n’abandi bane bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Antonov An-2 tariki […]

Continuer la lecture

Ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo byacengeye i Goma

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Kanama 2025, ingabo z’iki gihugu, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo byacengeye mu bice birimo Goma. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko abasirikare ba RDC n’aba barwanyi bateye n’ibindi bice byo mu nkengero za Goma […]

Continuer la lecture

Imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Masisi yongeye gukara

Mu bice bimwe byo muri Sheferi ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano ihanganishije AFC/M23 na Wazalendo yumvikanyemo imbunda zimereye. Iyi mirwano yaramukiye mu duce twa Biholo na Muhemba muri Sheferi ya Osso Banyungu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 nk’uko tubikesha […]

Continuer la lecture