Kigali: Urubyiruko rwasobanukiwe ko ibikorwa by’ubutwari bidasaba ibya Mirenge

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe bavuga ko bajyaga bibwira ko gukora ibikorwa by’ubutwari bisaba ubushobozi bw’umurengera, ariko nyuma yo gusobanukirwa urugendo rw’Intwari z’abakurambere basanze bisaba umutima ushaka wonyine. Ni ibyagarutsweho n’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF- Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Kanama 2025, […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO Indashyikirwa za Murunda batawe muri yombi

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abakozi 3 ba SACCO Indashyikirwa za Murunda, barimo n’umucungamutungo wayo. Uretse umucungamutungo wayo Barera Remy, hari n’ushinzwe inguzanyo Uwamahoro Béatrice n’umubitsi Iradukunda Daphrose, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’abanyamuryango agera kuri miliyoni 10. Umukozi w’iyo SACCO yavuze ko ifatwa ryabo ryabanjirijwe n’igenzura rya BNR, ubwo yabagenzuraga […]

Continuer la lecture

Ukraine yasabwe guserezanya abaryamana bahuje ibitsina mbere yo kwinjira muri EU

Minisitiri w’intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yavuze ko kugira ngo Ukraine yemererwe kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), igomba kubanza guha uburenganzira busesuye abaryamana bahuje igitsina, bakemererwa serivisi zose mu gihugu, ndetse ikemera no kujya ibasezeranya imbere y’amategeko. Ibi yabitangaje ku wa 1 Kanama 2025, nyuma yo guhura n’abasirikare ba Ukraine baryamana n’abo bahuje […]

Continuer la lecture

Hamas yatangaje ko ititeguye gushyira intwaro hasi mu gihe Palestine itarigenga

Umutwe witwaje intwaro wa Hamas umaze hafi imyaka ibiri uhanganye na Israel muri Gaza, watangaje ko utazigera ushyira intwaro hasi mu gihe Palestine itari yemerwa nk’igihugu cyigenga, ni mu gihe Israel yo ivuga ko izahagarika intambara ari uko imbaraga za gisirikare za Hamas zisenywe. Hamas itangaje ibi nyuma y’uko intumwa ya Perezida Trump, Steve Witkoff, […]

Continuer la lecture

Gen Muhoozi yatangaje uko afata u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga ko afata u Rwanda nk’imuhira. Yabigarutseho mu magambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko akunda u Rwanda cyane ndetse arufata nko mu rugo. Yakomeje agira ati “Nkunda u Rwanda cyane… ni mu rugo. Ariko by’umwihariko nkunda […]

Continuer la lecture

Abantu 8 biyise ‘Abaparakomando’ batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, yafashe itsinda ryiyita abaparakomando, bangiza imirima y’abaturage,bavuga ko bacukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu. Abafashwe ni abagabo umunani, bafatiwe mu Murege wa Bwisige, Akagari ka Mukono, aho bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu mugezi […]

Continuer la lecture

Abasirikare ba RDC bahanganiye ikirombe cy’amabuye y’agaciro

Abasirikare bo mu mitwe ibiri y’ingabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo bakorera muri teritwari ya Mutshatsha mu ntara ya Lualaba bahanganye bapfa ikirombe cy’amabuye y’agaciro. Abasirikare bo mu karere ka gisirikare ka 22 ni bo bari basanzwe bagenzura umutekano w’umusozi wa Sierra ucukurwamo amabuye y’agaciro na sosiyete ya COMIDE mu gace ka Kisankala. Tariki […]

Continuer la lecture

Ni ibiki bikubiye mu mahame mu by’ubukungu U Rwanda na RDC bashyizeho umukono

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yashyize ahagaragara inyandiko nshya igaragaza ingingo zitandukanye z’urwego rw’ubukungu aho u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifite umugambi wo gufatanya mu iterambere. Ni bimwe mu byemejwe mu itangazo ry’amahame ku masezerano y’amahoro byasinywe tariki ya 27 Kamena 2025. Mu itangazo USA yashyize ahagaragara tariki […]

Continuer la lecture

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC ari mu buhungiro

Ishyaka LGD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeje ko Perezida waryo, Augustin Matata Ponyo, yahunze igihugu. Matata yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC kuva muri Mata 2012 kugeza mu Ugushyingo 2016, aba na Senateri kuva muri Werurwe 2019 kugeza muri Gicurasi 2025. Umunyamabanga Mukuru wa LGD, Francklin Tshamala, tariki ya 31 Gicurasi […]

Continuer la lecture

Ibinini bizafasha abagabo kuboneza urubyaro byatangiye kugeragezwa

Ubusanzwe iyo umuntu avuze kuboneza urubyaro ku bagabo umuntu yumva uburyo bubiri gusa, gukoresha agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu, ariko ubu hari gukorwa igerageza ku binini bya ‘YCT-259’ bizajya bifasha abagabo kuboneza urubyaro. YCT-259 ni ibinini bica intege intangangabo kuko bifunga agace gakora intanga zikuze ari na zo zituma umugore atwita. Bivuze ko umugabo wabinyoye akora […]

Continuer la lecture

Ibyo wamenya kuri musk za Kim Kardashian bivugwa ko ziraranwa zigafasha kugira isura nziza

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Tiktok, ushobora kuba uzi amashusho abakobwa n’abagore bakunda gukora berekana ibyo bararanye ku mubiri wabo cyane cyane mu maso bituma barushaho kongera ubwiza, ibizwi nka ’morning shed’. Ayo mashusho aba akubiyemo kwambara ‘mask’ mu maso zifite akamaro gatandukanye, zirimo izo gutuma bagira uruhu rwiza, izo gutuma iminwa […]

Continuer la lecture