Kibeho: Abarundi baje i Kibeho barashima umutekano u Rwanda rugenera abaje gusenga

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka Abakirisitu by’umwihariko bo muri Kiliziya Gatolika baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi bateranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bakizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya. Abaturuka mu gihugu cy’u Burundi, bitabiriye uru rungendo none tariki ya 15 Kanama 2025, bavuga ko bishimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuko buzirikana ubuzima […]

Continuer la lecture

Young Africans SC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku munsi wayo

Ku Munsi wayo w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Young Africans SC yo muri Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025. Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi, ni wo wasoje ibirori bya Rayon Sports Day yaranzwe na byinshi bitandukanye birimo […]

Continuer la lecture

RDC: Imirwano ikaze y’ingabo za Leta na Wazalendo yatumye agace gashyirwa muri ‘Guma mu Rugo’

Mu gace ka Tokolote gaherereye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema habereye imirwano ikomeye y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro uba mu ihuriro Wazalendo. Iyi mirwano yumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi yabaye mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2025 yapfiriyemo benshi kuri buri ruhande nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Australia byaganiye ku kwagura ubucuruzi n’ishoramari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, uri mu Mujyi wa Adelaide muri Australia, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo gihugu Matt Thistlethwaite. Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama, byibanze ku ngingo z’inyungu u Rwanda na Australia bihuriyeho, zirimo ubucuruzi n’ishoramari. Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe muri Australia […]

Continuer la lecture

Perezida Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi ntibagicana uwaka

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Général Prime Niyongabo, bararebana ay’ingwe bapfa amabuye y’agaciro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndayishimiye aherutse gutegeka ko abofisiye bakuru babiri mu Ngabo z’u Burundi bakekwaho kwinjiza amabuye y’agaciro i Bujumbura bayakuye mu Burasirazuba bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko batabwa muri […]

Continuer la lecture

Hashyizweho komite igenzura ukwihuza kwa BDF na BRD

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko hashyizweho komite izagenzura ibikorwa byo guhuza Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza Imbere Imishinga (BDF) na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD). Ku wa 31 Nyakanga 2025, ni bwo BDF yahujwe na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) hagamijwe kwihutisha uburyo bwo kubona inguzanyo no gutanga inguzanyo ziteguye neza, zigafasha umukiliya kugera ku ntego […]

Continuer la lecture

Burundi: Umupolisi ufite ipeti rya Colonel afungiwe gucuruza lisansi mu buryo bwa magendu

Leta y’u Burundi ifunze umwe mu bofisiye bakuru muri Polisi y’igihugu, Colonel Moïse Arakaza Alias Nyeganyega, azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko. Tariki ya 13 Kanama 2025, abapolisi bakorera muri Komini Rumonge mu Ntara ya Burunga bahagaritse Col Arakaza wari utwaye imodoka nto ya Probox, yari irimo litiro 60 za lisansi. […]

Continuer la lecture

Uganda: Yihaniye mu rusengero ko yishe umukunzi we, ahita ahamagarirwa Polisi

Umusore w’imyaka 24 witwa Clinton Mwesiime yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yihaniraga mu rusengero ko yiciye umukunzi we mu karere ka Kabale mu kwezi gushize. Muri Nyakanga, Mwesiime wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Hamurwa mu gace ka Rubanda yajyanye n’umukunzi we, Loenada Kobusingye, muri ‘lodge’ yitwa Cheers muri Kabale, bararanamo. Mu gitondo […]

Continuer la lecture

Abasirikare 35 b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore ngo baryamane

Iperereza rya gisirikare ryakozwe hagati ya Nyakanga 2022 kugeza mu mpera za 2024, ryagaragaje dosiye 35 z’abasirikare b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina. Ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko nubwo hari itegeko ryashyizweho rigamije guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Kenya, abasirikare b’Abongereza bari mu kigo cy’imyitozo kiri ahazwi […]

Continuer la lecture

Guhemba miliyoni 80 Frw itwaye Shampiyona: Intego za Shema Fabrice muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaguru (FERWAFA) yijeje Ko natorwa azahemba Ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza imigabo n’imigambi y’ibyo azakora mu gihe yaba atsinze amatora y’iri shyirahamwe. Ubwo […]

Continuer la lecture