U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo gikora imiti irimo iya kanseri

Ikigo gishinzwe Kugura no Gukwirakwiza imiti mu Rwanda (RMS), cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Philex gikora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Qatar, mu kwagura amahirwe yo kugeza imiti y’ingenzi mu Rwanda, harimo ivura kanseri n’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso. Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara, ubwo bufatanye bukaba bubonwa nk’intambwe […]

Continuer la lecture

U Rwanda n’Amerika baganiriye ku butwererane bwa gisirikare

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zaganiriye ku butwererane mu bya gisirikare busanzweho kandi bukomeje kwaguka binyuze mu nzego zirimo guhererekanya ubumenyi binyuze mu mahugurwa n’imyitozo ya gisirikare, na dipolomasi ishingiye ku mutekano. Ibyo biganiro byahuje Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi bwa Gisirikare […]

Continuer la lecture

Ubuhamya bwa Brig Gen Faye uri mu basirikare ba Loni banze gutererana Abatutsi muri Jenoside

Brig. Gen. Faye Hadji Babacar yavuze ko ubwo hafatwaga icyemezo cyo gukura MINUAR mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abasirikare bahisemo kuhaguma binyuranyije n’itegeko bari bahawe. Uyu musirikare ukomoka muri Sénégal, ari mu bahoze ari ab’Umuryango w’Abibumbye b’Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994. Ku itariki ya 7 Mata 1994, u […]

Continuer la lecture

Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Al Ahly Tripoli

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Manzi Thierry, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya. Ibi byatangajwe n’iyi kipe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Manzi yongereye amasezerano muri iyi Kipe nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2024/25 ku nshuro ya […]

Continuer la lecture

Perezida Ndayishimiye yasabye Papa Léon XIV guha u Burundi Umu-Cardinal

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Papa Léon XIV gusura igihugu cye akagisomeramo Misa y’amateka no kugiha Umu-Cardinal. Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Bazilika ya Mugera yitiriwe Mutagatifu Antoni w’i Paduwa. Paruwasi ya Mugera, iri mu Ntara ya Gitega, yashyizwe ku rwego rwa Bazilika nto, iba iya […]

Continuer la lecture

Abarenga 1700 biciwe muri Gaza kuva muri Gicurasi 2025

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko guhera muri Gicurasi 2025 Israel imaze kwica abantu 1760 muri Gaza bapfuye bari kugerageza gushaka ubufasha. Ni imibare yashyizwe hanze ku wa 16 Kanama 2025, aho igaragaza ko kuri uyu munsi gusa abagera kuri 25 baguye mu gitero Israel yagabye muri aka gace. Uyu muryango ugaragaza kandi ko mu masaha 24 […]

Continuer la lecture

RDC: Indege yarimo Colonel n’umugore we yagonze igiti, abarimo bahasiga ubuzima

Indege ya gisivili yo mu bwoko bwa Antonov An-2 yari itwaye abantu barindwi barimo umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite ipeti rya Colonel n’umugore we, yagonze igiti, batandatu bahasiga ubuzima. Iyi ndege yavaga mu gace ka Lubutu mu ntara ya Maniema yerekeza muri Tshopo, yakoze impanuka isigaje urugendo rw’ibilometero 34 ngo igere ku […]

Continuer la lecture

Gasabo: Umugabo n’umugore bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga 1 000

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30 batawe muri yombi bakekwaho gutunda no gukwirakwiza urumogi. Abakekwa bafashwe na Polisi yo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage. […]

Continuer la lecture

Abantu icyenda bapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo, abapolisi n’umutwe witwaje intwaro wo muri Wazalendo yapfiriyemo abantu icyenda. Iyi mirwano yabereye mu gace ka Tukolote mu mujyi wa Kindu mu ntara Maniema, tariki ya 14 Kanama 2025, biturutse ku kuba umwana w’umuyobozi w’uyu mutwe witwaje witwa Amani Useni Josué alias Saddam, […]

Continuer la lecture

Perezida Ruto yashyizeho uhagararira Kenya mu Mujyi wa Goma

Perezida William Ruto yagennye Judy Kiaria Nkumiri ku mwanya w’Uhagarariye Inyungu za Kenya mu Mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Ruto kandi yagennye Ambasaderi mushya wa Kenya mu Burundi, Henry Wambuma, uwo muri Tanzania, Catherine Kirumba Karemu, ndetse no mu bindi bihugu birimo iby’i Burayi na Asia. Nkumiri […]

Continuer la lecture

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 15 Kanama 2025, yagize ati “Amerika yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu burasirazuba bwa RDC uyu munsi, inahamagarira impande […]

Continuer la lecture