AFC/M23 yavuze ko itazasubira mu biganiro na DRC imfungwa zayo zitararekurwa

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazasubira i Doha muri Qatar mu biganiro by’amahoro na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) mu gihe imfungwa zayo zirenga 700 zitarekurwa. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa buri cyemezo cyubaka icyizere hagati y’impande zombi ariko yongeraho ko nta mpamvu yo gusubira mu biganiro […]

Continuer la lecture

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’Afurika kwigirira icyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigirira icyizere kandi bagaharanira kugera ku nzozi zabo zo kuba ibihangange. Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iserukiramuco nyafurika mu gutyaza impano mu mukino wa Basket Ball ‘Giant of Africa’. Perezida Kagame yahaye ikaze urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 […]

Continuer la lecture

Abitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa basobanuriwe uburyo bashobora kugera ku nzozi zabo

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru ubwo muri BK Arena haberega Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco ryahuje abana b’Abanyarwanda 2000 bari hagati y’imyaka 15 na 19 n’abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika. Ni mu biganiro byatanzwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Festus Elezi, Robin Roberts, Chiney Ogwumike na Masai […]

Continuer la lecture

Umugabo w’imyaka 42 yatawe muri yombi akekwaho gutera abantu icyuma mu iduka rya Walmart riherereye muri leta ya Michigan

Ibitaro biherereye hafi aho byatangaje ko biri kuvura abantu 11 bakomerekeye muri icyo gikorwa. Kubera ibyo, Ishami ry’Ubutabazi (Emergency) riri kwakira abarwayi benshi kurusha uko bisanzweni ko Munson Medical Centre yatangaje ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka za polisi n’iza ambilansi nyinshi mu kibuga cy’imodoka cya Walmart. Ibiro bya Sheriff bya […]

Continuer la lecture

Thailand na Cambodia bemeranyije kugirana ibiganiro muri Malaysia nyuma y’iminsi ine y’intambara

Thailand na Cambodia bemeranyije guhura ku wa mbere muri Malaysia kugira ngo baganire ku kurangiza imirwano imaze iminsi ine. Kuri iki cyumweru, Thailand yatangaje ko itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo Phumtham Wechayachai rizitabira ibyo biganiro nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ahamagaye abayobozi b’ibi bihugu byombi ku wa gatandatu […]

Continuer la lecture

Gaza : Bishimiye gahunda y’ubufasha ariko bafite impungenge ko bidashobora kurangiza ibibazo

Abaturage ba Gaza bishimiye cyane amakuru avuga ko hateganyijwe agahenge k’igihe gito ku mpamvu z’impuhwe kugira ngo ubufasha bushobore kugerayo, ariko benshi bavuga ko ubwo bufasha bukwiye kuba intangiriro y’igisubizo kirambye ku bibazo bikomeje gukomera. Igisirikare cya Israel cyatangaje ko kizafungura imihanda y’ubutabazi kugira ngo imodoka zitwaye ibiribwa n’imiti zibashe kwinjira, nyuma y’igitutu cy’amasasu menshi […]

Continuer la lecture

Oldies Music Festival, kimwe mu bitaramo byatanze ibyishimo ku munsi w’ejo

Ku nshuro ya Gatanu muri Kigali habereye igitaramo cy’Iserukiramuco “Oldies Music Festival” cyari kigamije gukumbuza abantu umuziki, imyambarire n’ibindi byakanyujijeho hambere. Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, muri Kigali Universe, aho cyitabiriwe n’abatari bake. Iri serukiramuco ryahuriyemo abavanga imiziki bamenyerewe mu Rwanda barimo DJ RY ufite agahigo ko […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yavuze kubyo kuva i Goma n’i Bukavu

Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ridateze kuva i Goma n’i Bukavu, ahubwo rishimangira ko ryiteguye gufatanya na Kinshasa gusubizaho Leta ku butaka bwa Congo yose. AFC/M23 imaze iminsi mu biganiro na Leta ya Congo hagamijwe gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu, ahamaze imyaka 30 hari ibibazo by’umutekano […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka icyenda

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka icyenda. Byabereye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga, ku wa 26 Nyakanga 2025. Amakuru avuga ko uyu mugabo yabonywe na musaza w’uyu mwana, ari gusambanya mushiki we. Ubwo yari mu gikorwa […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Tanzania mu bijyanye n’ubukungu

U Rwanda na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga, basinye amasezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho no gutangiza ibiro by’ihuriro by’Ikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzania (TPA) i Kigali, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nk’uko abayobozi babitangaje. Ibi biro bizafasha abacuruzi b’Abanyarwanda gutunganya ibijyanye n’ibicuruzwa byabo batagombye kujya ku byambu bya Tanzania, cyane […]

Continuer la lecture

Corneille Nangaa yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu

Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu, kwegura ku butegetsi, guhunga cyangwa kumukuraho. Yabigarutseho mu mbwirwaruhame yashyize kuri X yahoze ari Twitter, agakura ku mbanzirizamushinga y’amahoro yasinywe hagati y’intuwa za AFC/M23 n’abayobozi ba leta ya Congo i Doha muri Qatar. Nangaa avuga ko Congo Kinshasa irimo ibibazo […]

Continuer la lecture