Rutsiro: Arakekwaho ubujura bw’ingurube akaziragiza kwa sebukwe

Imanizabayo Faustin, umucuruzi ufite akabari n’icyokezo muri santere y’ubucuruzi ya Peru mu Murenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko byagaragaye ko yaba ari inyuma y’ubujura bw’amatungo magufi akabibyaza umusaruro. Ibi byamenyekanye nyuma y’aho Habimana Jean de Dieu, w’imyaka 24, afatiwe akekwaho kwiba ingurube ebyiri, akazigurisha kuri Imanizabayo ku mafaranga y’u […]

Continuer la lecture

Ishimwe rya Dr. Nizeyimana wakize Marburg

Igikuba cyaracitse, abantu barakangarana mu Rwanda ubwo ku wa 27 Nzeri 2024 inzego z’ubuvuzi zatangazaga ko mu gihugu hagaragaye Virusi ya Marburg. Byari bifite ishingiro kuko iyo ndwara imaze ukwezi n’umunsi umwe igaragaye mu Rwanda, abahanga mu buvuzi bayishyira ku mwanya wa mbere mu 10 zitinyitse ku Isi. Marburg izwiho ibyago bikomeye kuko nubwo uwayanduye […]

Continuer la lecture

Rusizi: Imbangukiragutabara yarenze umuhanda, umugore inda y’amezi 4 ivamo

Imodoka y’imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yarenze umuhanda ijyanye umugore utwite inda y’amezi 4, ihita ivamo. Abari kumwe na we batanu na bo barakomereka. Iyo modoka, yarimo umurwaza ufite uruhinja rw’amezi 8, umuganga, na shoferi, yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, Akarere […]

Continuer la lecture

Icyo Perezida Kagame yavuze kuwa musimbuye mu kuyobora Commonwealth

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Samoa Fiamē Naomi Mata’afa kuba ari we ugiye kumusimbura ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku gukoresha Icyongereza (Commonwealth) muri manda y’imyaka ibiri. Ubutumwa yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, nyuma kuva mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na […]

Continuer la lecture

Barcelona vs Real Madrid : Amanota y’Abakinnyi ku 10 muri El Clasico

Mu mukino wari witezwe cyane muri shampiyona ya La Liga, ikipe ya FC Barcelona yatunguye Real Madrid kuri stade ya Santiago Bernabeu, ibatsinda ibitego 4-0 muri El Clasico. Ikipe ya Hansi Flick yakoze impinduka zashimangiye intsinzi ikomeye, mu gihe Real Madrid yari mu bihe bigoye mu gice cya mbere cy’umukino. Barcelona yatangiye umunsi nabi, ariko […]

Continuer la lecture

Akari ku mutima wa basore b’impanga binjiye muri Polisi y’u Rwanda

Abasore babiri b’impanga bishimiye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagakorera Igihugu barangwa n’ubwitange, umurava n’ubunyamwuga mu byo bakora byose. Abo basore ni PC Mujyanama Arthur na PC Mutangana Ahazi ni abavandimwe (impanga) baturuka mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, bakaba bari mu bapolisi bashya 2 256 basoje amahugurwa mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi […]

Continuer la lecture

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe kongererwa imishahara

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ko hatekerezwa ukuntu abayikoramo bakongererwa imishahara. Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe ko imishahara yabo yazamurwa Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe ko imishahara yabo yazamurwa Babimubwiye ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga ibihumbi umunani bayirangijemo, na we yitabiriye, kuri uyu […]

Continuer la lecture

Gicumbi: Umusore w’imyaka 33 yafashe nyina ku ngufu

Umusore w’imyaka 33 wo mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi ashinjwa guteza umutekano muke, bikavugwa ko byabaye nyuma yo gufata nyina ku ngufu. Abaturage bavuga ko byabaye tariki 20 Ukwakira 2024, bibera mu mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko. Bavuze ko ahagana saa yine z’ijoro aribwo […]

Continuer la lecture

Ni muntu ki Daniel Chapo watorewe kuyobora Mozambique

Perezida Daniel Francisco Chapo, watorewe kuyobora Mozambique, yavutse ku itariki 6 Mutarama 1977, avukira mu gace kitwa Inhaminga mu Ntara ya Sofala muri Mozambique. Daniel Chapo mu bijyanye n’imyemerere ni umukirisitu, akaba ari umugabo wubatse, ufite umugore n’abana bane (4). Ni umunyapolitiki ubarizwa mu ishyaka rya FRELIMO yinjiyemo guhera mu 2009, iryo rikaba ari ryo […]

Continuer la lecture

Minisitiri Cyubahiro yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu ngo, hagamijwe kunoza imirire

Ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yatangije umushinga wo gutera ibiti bitanu by’imbuto kuri buri muryango mu Rwanda, agamije gufasha Abanyarwanda kongera imbuto ku mafunguro yabo ya buri munsi. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Rubavu, aho hatewe ibiti 5,400 mu miryango n’amashuri. Minisitiri Cyubahiro asobanura ko […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Inkuba yishe umugore itwika n’inzu

Mu mvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu swa Kane yagaragayemo inkuba yishe Uwimanimpaye Vestine w’imyaka 22 mu Murenge wa Murunda, itwika inzu inica ingurube ya nyir’inzu mu Murenge wa Kigeyo, inica intama 2 indi iyisiga yanegekaye mu Murenge wa Mukura. Umuturage wo mu Murenge wa Murunda, yavuze ko inkuba yakubise Uwimanimpaye Vestine arimo […]

Continuer la lecture