Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, abapolisi 50 basoje amahugurwa ajyanye no kurinda abanyacyubahiro yari amaze ukwezi n’igice atangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.   Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), […]

Continuer la lecture

Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda igezehe ?

Imirimo yo kubaka uruganda ruzajya ruhinga rukanatunganya urumogi mu Karere ka Musanze, mu Rwanda, igeze kuri 70%. Uru ruganda, ruri kubakwa n’ikigo King Kong Organics (KKOG), cyahawe uruhushya rw’imyaka itanu na RDB, ruzasoza kubakwa muri Nzeri 2024. Uruganda rugiye kuzura rugamije guhinga no gutunganya urumogi, rugateganya gushora miliyoni 10$ mu bikorwa byo kugura imashini, kubaka […]

Continuer la lecture

Menya ibidasanzwe ku buryo bwo kubyariza abagore mu mazi

Kubyariza abagore mu mazi (water birth) ni uburyo bushya ariko bumaze gufata intera mu bihugu byinshi byateye imbere. Ubu buryo bukorerwa muri ‘piscine’ yagenewe kubyaza abagore, aho ushyirwamo amazi y’akazuyazi agafasha mugabanyiriza ububabare. Bukoreshwa gusa ku bagore batwite badasanganywe ibibazo by’ubuzima, kandi bigakorwa ari uko inda igeze hejuru ya 37. Ubu buryo bumaze kwemezwa ko […]

Continuer la lecture

Rubavu: Abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi barifuza ko ubwiherero bwavidurwa kuko ugiyeyo asanganirwa n’umwanda

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi by’umwihariko abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi barasaba ko ubwiherero rusange bakoresha bwakorwa neza kuko ngo bushobora kubateza uburwayi kubera uburyo bwuzuye. Bamwe mu bacuruzi barikoreramo baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeje ko akenshi iyo bagezemo batungurwa n’uko basanga umwobo waruzuye ku buryo bashobora kuzakurizamo uburwayi. Mukunzi Abdullah ucuruza imyenda mu […]

Continuer la lecture

Nyuma yo kurahira Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’intebe

Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr. Edouard Ngirente, amugira Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya. Ni itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama, ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda. Dr. Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo […]

Continuer la lecture

Trump yongeye kwibasira Abanye-Congo bari muri Amerika

Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kuvuga amagambo akomeye ku Banye-Congo bari muri Amerika, abashinja kuba abicanyi bavuye muri gereza zo muri Congo. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umuherwe Elon Musk ku rubuga rwa X ku wa 11 Kanama 2024. Trump yavuze ko mu gihugu cye hamaze kwinjira Abanye-Congo […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yakiriye Umwami Mswati III

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami Mswati III wa Eswatini uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Mswati III yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024. Yageze mu Rwanda i Kigali tariki 10 Kanama, yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame. Mu ijoro ryo ku Cyumweru Umwami Mswati III yagaragaye […]

Continuer la lecture

Dr. Usta Kaitesi yabivuye imuzi imva n’imvano impamvu y’ifungwa ry’azimwe mu nsengero

Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yatangaje ko ubugenzuzi bukorwa ku nsengero mu gihugu cyose bugamije kureba niba zujuje ibisabwa n’amategeko, aho hamaze gufungwa insengero ziri hafi y’ibihumbi umunani zitujuje ibisabwa. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Dr. Usta Kaitesi yagaragaje impamvu iki gikorwa cy’ugenzuzi cyongeye gukorwa nyuma y’igihe, ndetse […]

Continuer la lecture

Ibihangage mu mukino w’iIteramakofe Mayweather na Pacquiao bashobora guhurira mu mukino i Kigali

Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe na Manny Pacquiao bashobora guhurira mu Rwanda mu Ugushyingo uyu mwaka. Ni amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Long Form Rwanda’ gikorera kuri murandasi. Muri iki kiganiro Mwenda yatanze urugero, avuga ko mbere y’uko mu cyumweru gishize akorera […]

Continuer la lecture

I Kigali harimo kubakwa ibitaro by’indwara z’umutima

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Dr Badr Abdelaaty ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana, basuye ahari ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni ibitaro byihariye bizajya bitanga […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Uganda mu bufatanye mu byagisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’itsinda yari ayoboye basuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024. Urwo ruzinduko rwari rugamije kuganira ku ngamba zo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare. Minisiteri y’Ingabo za Uganda yatangaje ko Gen Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye […]

Continuer la lecture