Umugore yishe umugabo we amukase igitsina

Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 28 arashakishwa na Polisi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugabo we, amukase igitsina. Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2024, nyuma y’uko uyu mugore aketse ko umugabo we amuca inyuma. Amakuru aturuka mu kinyamakuru Daily Express avuga ko uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we, Reagan Karamaji, wari […]

Continuer la lecture

Kuberiki imishyikirano ya M23 na RDC i Kampala itavugwaho rumwe

Guhera ku wa 22 Nyakanga 2024, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko i Kampala muri Uganda hari kubera imishyikirano ihuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23. Ariko, Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yahakaniye aya makuru ku rubuga nkoranyambaga X, asobanura ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budashobora gushyikirana n’umutwe yise uw’iterabwoba. […]

Continuer la lecture

Batatu bapfiriye mu mirwano y’abasore bapfaga umukobwa

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya saa moya n’igice zo ku mugoroba. […]

Continuer la lecture

Kampala: Imyigaragambyo yatangiye barigukubitwa izakabwana

Abanya-Uganda biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 batangiye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Kampala. Abateguye iyi myigarambyo bari bateganyije ko bayitangirira ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gariyamoshi (URC) i Kampala saa tatu z’igitondo, berekeza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Icy’ingenzi cyabahagurukije ni ukwamagana ruswa no […]

Continuer la lecture

Mu kiganiro na Al Jazeera M23 yatanze umucyo ku bibazo byinshi yibazwaho

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera ubwo yasuraga aho bagenzura, Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yatanze umucyo ku bibazo bakomeje kwibazwaho nko kumenya niba ari abanyekongo koko, icyo barwanira, aho bakura inkunga n’ibindi. Kimwe mu bibazo yabajijwe ni ukumenya impamvu M23 yongeye kubura intwaro mu Gushyingo 2021 nyuma y’imyaka 10 ihagaritse urugamba. Kuki mwubuye imirwano […]

Continuer la lecture

Gakenke: Urubyiruko ruteranya amatara rugiye gushinga uruganda

Itsinda ry’abasore batatu bafite uruganda ruteranyiriza amatara yo ku muhanda mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, bavuga ko umushinga wabo umaze gutera intambwe ifatika ku buryo bagiye gutangira kujya bakorera ayo matara mu Rwanda aho gutumiza ibice bitandukanye byayo mu mahanga. Uru rubyiruko rwibumbiye mu kigo cyitwa MEGI rwatangiye gukora mu 2022 aho […]

Continuer la lecture

Imvamutima za Musengimana wahimbye ‘Azabatsinda’ nyuma yo gusuhuza Perezida Kagame

Musengimana Beatha, wakoze indirimbo ‘Azabatsinda’, akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gukabya inzozi ze zo kuririmbira imbere ya Perezida Kagame, ndetse akabasha kumuramutsa. Musengimana yavuze ko guhura na Perezida Kagame bwa mbere no kumukora mu biganza ari ibintu byamuhesheje ibyishimo atigeze agira mu buzima bwe bwose. Ati: “Nyuma yo gukora indirimbo ‘Azabatsinda’, inzozi zanjye zari […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubushobozi butuma Abanyarwanda batajya kwivuriza hanze

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bidakwiriye ko u Rwanda rukomeza kohereza Abanyarwanda kwiga ibijyanye n’ubuvuzi mu mahanga, hanyuma rukohereza abarwayi kwivuza hanze. Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’igihugu kugira ngo icyo kibazo gikemuke. Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ku bikorwa byo kwagura Ibitaro byitiriwe […]

Continuer la lecture

Gen. (Rtd) Kabarebe yakomeje ku rubyiruko bwubu nyuma y’imyaka 30

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen. (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, intego yo gutegura urubyiruko rw’u Rwanda izaba yagezweho. Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga muri gahunda ya ‘Rwanda Youth […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yavuze ku amahanga yifatanyije na we kwishimira intsinzi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abikuye ku mutima yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje bidasubirwaho ko Perezida Kagame yegukanye intsinzi […]

Continuer la lecture

Byemejwe burundu ko Paul Kagame yatorewe kuba Perezida

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye tariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024. Iyo Komisiyo yemeje ko amajwi ya burundu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda […]

Continuer la lecture