RIB yataye muri yombi Abakecuru babiri barashinjwa kwica umugore

Abakecuru babiri batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwica umugore witwa Nyirangaruye Esther w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Rucyamu mu Kagari ka Shyira, Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza. Amakuru avuga ko Nyirangaruye yari acumbitse kwa Mukarusagara Anne Marie, w’imyaka 60, basanze yapfiriye mu nzu. Abaturage batuye muri kariya gace bavuze […]

Continuer la lecture

Yakatiwe Gufungwa Imyaka 6 Nyuma yo Gutuka Umukuru w’ Igihugu

Mu gihugu cya Uganda, urukiko rukuru rwakatiye Edward Awebwa, w’imyaka 24, gufungwa imyaka itandatu kubera amagambo yo gutuka Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we yanyujije kuri TikTok. Awebwa wavutse nyuma y’imyaka 14 Museveni agiye ku butegetsi, yarezwe gukoresha imvugo y’urwango no gukwirakwiza “amakuru ayobya ndetse aharabika” Perezida Museveni, umugore we Janet Museveni, n’umuhungu wabo Muhoozi […]

Continuer la lecture

Amakuru mabi kuri w’amukecuru wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’

Nyirangondo Espérance, uzwi cyane kubera imvugo ye yihariye “Abakobwa bafite ubushyuhe,” yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye. Uyu mukecuru yabaye icyamamare mu Rwanda ndetse yakoreshejwe mu ndirimbo “Ubushyuhe” ya DJ Pius na Bruce Melodie. Nyirangondo yitabye Imana afite abana 10, ariko yari asigaranye babiri […]

Continuer la lecture

Dr Habineza Frank n’ishyaka DGPR bahakanye gukorera mu kwaha kwa FPR

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024, yahakanye yivuye inyuma ko ishyaka rye ridakorera mu kwaha kwa FPR Inkotanyi Dr Habineza Frank yabwiye abanyamakuru ko abakwirakwiza amakuru nk’aya Ari abanzi b’igihugu birengagiza ukuri […]

Continuer la lecture

Kenya: Byakomeye Perezida yasheshe guverinoma

Ku wa 11 Nyakanga 2024, Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko yasheshe guverinoma yose mu gihe akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage. Mu ijambo yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ruto yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua, bazaguma mu nshingano zabo. Perezida Ruto […]

Continuer la lecture

Kigali yaje ku mwanya mwiza mu migi 10 ikunzwe cyane muri Afurika muri 2024

Umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, waje ku mwanya wa gatanu mu mijyi ikunzwe cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, mu matora y’ubushakashatsi bwakozwe n’abasomyi b’urubuga Travel + Leisure. Abawutoye bawusobanura nk’umujyi mwiza, usukuye, uhuza abantu, ukungahaye ku biribwa n’ibinyobwa biryoshye, ufite umutekano kandi w’ingirakamaro cyane ku bawutuye. Buri mwaka, Travel + […]

Continuer la lecture

Hatanzwe ikiruhuko mu minsi y’Amatora

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa 15 na 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Amatora rusange: Ku wa 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatora Perezida wa Repubulika hamwe n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abigenga. Ku wa 16 […]

Continuer la lecture

Muhanga: inyubako y’akagari yagurishijwe rwihishwa

Inyubako y’Akagari ka Ruli, iherereye mu Mudugudu wa Ruhina, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, bivugwa ko yagurishijwe mu buryo budakurikije amategeko, bituma abayikoreragamo basembera mu biro by’Umurenge mu gihe cy’imyaka 12. Iyi nyubako yari hafi y’Umuhanda mugari wa Muhanga-Huye. Amakuru y’ikinyamakuru Umuseke avuga ko baganiriye n’abakozi b’Akarere ka Muhanga bazi uko […]

Continuer la lecture

Impamvu y’ihagarikwa rya Premier Betting mu Rwanda

Mu kwezi gushize, ikigo gikora ibijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe cya Premier Betting, cyari mu biri imbere mu Rwanda, cyahagaritswe kubera ko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu gihugu cyari kirangiye. Iki kigo, cyari gisigaye kitwa Solidaire Rwanda Ltd, cyandikiwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ko kitongerewe uruhushya rwo gukomeza gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe. Umwe mu […]

Continuer la lecture

Yabijeje kugaruka bagasangira uko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame byagenze

Uhawe Ikaze kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’umukandida wawo, Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024. Yabijeje kugaruka bagasangira Chairman Kagame yasabye abaturage ba Rulindo, Gakenke na Burera kuzazirikana amateka igihugu cyanyuzemo, bagatora neza batora ku “gipfunsi, […]

Continuer la lecture

Igisirikare cya RDC Cyaguze Ibifaru n’Intwaro Nyinshi Muri Bulgaria mu kongera imbaraga zo kurwanya M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakomeje kwiyubaka mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikoresho byacyo bya gisirikare. FARDC yaguze ibindi bifaru bikomeye by’imitamenwa bikorerwa muri Bulgaria, byiyongera ku byo iherutse kugura muri Uganda. Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyo mu Bufaransa kibitangaza, kuva mu ntangiriro za Kamena 2024, RDC yatangiye kwakira ibifaru 30 […]

Continuer la lecture