Imfungwa 200 zatorotse gereza

Amakuru aturuka mu gihugu cya Niger mu Murwa mukuru, aravuga ko imfungwa zibarirwa muri 200 zatorotse gereza ya Koutoukalé zari zifungiyemo i Niamey, aho zari ziganjemo abafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwihebe, ariko harimo n’abafunzwe nyuma guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyebwenge n’ibindi byaha byinshi bitandukanye. Urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri gereza imbere ku gicamunsi […]

Continuer la lecture

Ruhango: Ngo yamuhaga amafaranga yo guhaha akayanga icyatumye yica umugore we wari utwite

Mu karere ka Ruhango habaye igikorwa cy’ubwicanyi bukomeye tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Rusumbabahizi Ezéchias, umugabo w’imyaka 40, yishe umugore we wari utwite inda y’amezi atanu, Nyiramporayonzi Domitille. Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Mbere, tariki 05 Kamena 2023, imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Rusumbabahizi yemereye urukiko ko yishe umugore we akoresheje […]

Continuer la lecture

Rwamagana: Ishyaka DGPR ryagiranye amasezerano n’abaturage

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR akaba anashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Aya matora, Hon Ntezimana Jean Claude, yatangarije abanya Rwamagana ko mu gikorwa bajemo cyo kwamamaza Hon Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite b’iri shyaka mu matora ya 2024 bagirana amasezerano n’aba baturage bakazagira igihe bazagaruka baje kureba […]

Continuer la lecture

Uwari warahawe umutima n’impyiko by’ingurube yitabye Imana asiga  ubutumwa bukomeye

Umugore witwa Lisa Pisano wabaye ikimenyabose ku wa 12 Mata 2024, ubwo yakuragamo umutima n’impyiko byari birwaye, agahabwa ibikuwe mu ngurube hagatabarwa ubuzima bwe, yitabye Imana asigira urwibutso abarimo abaganga n’abarwayi babanye, dore ko yagerageje guhangana n’ubuzima ariko ntabashe kurokoka. Ivuriro uyu mugore yavuriwemo ryitwa NYU Langone ryatangaje ko uyu mugore yashizemo umwuka nyuma yo […]

Continuer la lecture

Rwamagana: Bigaragambije banga kuva ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza kubera kubima amafaranga

Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, bamwe mu baturage bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD). Icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku Kibuga cya IGA, cyagenze neza kugeza nyuma yo gusoza, ubwo bamwe mu baturage banze gutaha bavuga ko bemerewe amafaranga y’insimburamubyizi […]

Continuer la lecture

Ishyaka DGPR ryagaragaje impamvu Dr Frank Habineza akwiye kuba Perezida wa Repubulika.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Ntezimana Jean Claude aravuga ko Ari ngombwa gutora Dr Habineza Frank kugira ngo bafunge burundu ibigo by’inzererezi no gukuraho igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30. Uyu mugabo unashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri iri shyaka, yabitangarije I Musanze ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza Dr Frank Habineza ku mwanya […]

Continuer la lecture

RIB yataye muri yombi Umushumba mukuru w’Itorero akurikiranyweho icyaha gikomeye

Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church, Bishop Rugamba Albert, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, ariko yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyangwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert. Yavuze ko hagikorwa iperereza. Dr. […]

Continuer la lecture

Burera: Imbaga y’abaturage mu kamwenyu kenshi yishimiye imigambi y’ubuvugizi bwa DGPR

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 mu murenge wa Cyanika mu KARERE ka Ruhango, Kandida Perezida akaba n’umukuru w’ishyaka DGPR yagaragaje imigabo n’imigambi myiza azageza ku baturage namara gutuma byatumye bamwe mu baturage bagaragaza akamwenyu mu kwishimira iyi migambi. Mu ijambo rye Dr Frank Habineza yashimiye abaturage babatoye muri Manda ishize avuga […]

Continuer la lecture

Diyasipora: Imyiteguro y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu irarimbanyije

Harabura umunsi umwe ngo Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Gatandatu y’u Rwanda bitorere Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ni amatora azaba ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 ku bari muri Diyasipora naho mu Rwanda abe ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye babwiye Imvaho Nshya ko biteguye amatora kandi ko babwiwe […]

Continuer la lecture

Ubukene bwatumye bafata umwanzuro wo kugurisha umwana wabo bibaviramo gufungwa

Inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu gihugu cya Nigeria, ni iy’umugabo washutse umugore we ngo bagurishe umwana wabo babyaye, kugira ngo babone amafaranga atuma umugabo ajya mu mahanga nyuma yo kuzahazwa n’ubukene, ariko ntibyabahiriye kuko bahise batabwa muri yombi. Uyu mugabo yahishiye ko ari we wazanye iki gitekerezo cyo kugurisha umwana wabo w’imyaka ibiri ku wa […]

Continuer la lecture

Polisi y’u Rwanda yirukanye Abapolisi 88 abandi 115 barasezererwa

Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu yasezereye ba su-ofisiye n’abapolisi bato 115 muri Polisi y’u Rwanda nta mpaka, abandi 88 barirukanwa kubera amakosa akomeye bakoze. Ibi byatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa 9 Nyakanga 2024, ikubiyemo iteka rya Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu ryo ku wa 8 Nyakanga 2024 risezerera aba bapolisi. Iteka rya […]

Continuer la lecture