Rubavu: Basanze mu muhanda umurambo w’umusore ugeretseho igare

Mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, abaturage babyutse basanga umurambo w’umusore mu muhanda, ugeretseho igare, bakavuga ko ashobora kuba yishwe. Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 mu Mudugudu wa Bunyago, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba. Abaturage bo muri aka […]

Continuer la lecture

Rusizi: Abamotari bakoze igikorwa kidasanzwe

Mukarukaka Alphonsine wo mu Mudugudu wa Gitinda mu Kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi umaze amezi 3 acumbikiwe n’Umukuru w’Umudugudu Murwanashyaka Jean Baptiste, aravuga ko afite icyizere cyo kwinjira vuba mu nzu ye yubakiwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere n’abamotari nyuma y’uko iyo yabagamo yari yaraguye. Aganira n’Imvaho Nshya nyuma y’igikorwa cyo kumuhomera […]

Continuer la lecture

Nyabihu: Uwahoze mu mashyamba ya Congo agatahuka yatunguwe

Umugabo witwa Bikorimana Innocent ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa yahoze muri FDLR yisanzemo nyuma y’aho FPR Inkotanyi ibohoje Igihugu nawe agahungira muri Congo kuko yari mu ngabo zatsinzwe, avuga ko kugeza afite byinshi amaze kugera ho nyuma yo gutahuka. Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Bikorimana Innocent yagize ati: […]

Continuer la lecture

NESA yavuze ko utazabona amanota 70% mu isuzuma ngiro ntazahabwa impabushobozi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko umunyeshuri wiga amasomo mbonezamwuga utazabona amanota 70% mu isuzuma ngiro atazahabwa impamyabushobozi. Byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu kigo NESA yatangizaga isuzuma ngiro ribanziriza ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2023/2024, biteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Ni isuzuma ku rwego rw’Igihugu ryatangirijwe ku ishuri […]

Continuer la lecture

Rubavu: Inzu z’ubucuruzi zari zarafunzwe kubera Sebeya zafunguwe

Minisitiri ushinzwe ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira kuri uyu wa 17 Kamena 2024 yatangarije abacururiza muri santere y’ubucuruzi ya Mahoko na Kabirizi mu karere ka Rubavu ko inzu zabo zari zarafunzwe kubera umwuzure watewe n’umugezi wa Sebeya zemerewe kongera gukora. Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zari mu ntera ya metero […]

Continuer la lecture

Amatariki amatora y’Abasenateri azaberaho yamenyekanye

Leta y’u Rwanda yatangaje ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2024. Ni icyemezo gikubiye mu Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024. Iryo teka rikomeza rigaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Abasenateri bizatangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, bigasozwa […]

Continuer la lecture

Perezida w’inteko ishingamategeko yasabye ko abiba lisansi bashyirirwaho igihano cy’urupfu

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, yemeza ko hari abantu bahisha lisansi nyinshi mu rugo aribyo bituma ibura bityo bagakwiye gukatirwa igihano cy’urupfu bakicwa. Uburundi bumaze igihe mu kibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli, ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byaraparitse ,lisansi nkeya ibonetse isaranganywa mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange ndetse […]

Continuer la lecture

Ingabo za Uganda zihakanye M23

Ingabo za Uganda (UPDF) zahakanye ibikubiye muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ivuga ko zifasha inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda. Umuvugizi wa UPDF Brigadiye Jenerali Felix Kulayigye yasubiwemo na Daily Monitor agira ati: “Raporo irabogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo guhengama. “[Inzobere […]

Continuer la lecture

Menya uko Radio Rwanda yafashije Perezida Kagame kumenya Ikinyarwanda no kwivurisha Inyabarasanya

Perezida Paul Kagame yavuze ko aho bishoboka itangazamakuru ryakwifashishwa mu kwigisha neza Ikinyarwanda cyane cyane urubyiruko, ahishura ko Radio Rwanda iri mu byamufashije kukimenya neza, ndetse imuha ubumenyi bwo kwivura akoresheje icyatsi cyitwa Inyabarasanya. Yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2024 mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA cyari kiyobowe na Cléophas Barore na Abera […]

Continuer la lecture

Twizeyimana Edouard yaretse akazi ka Leta akorora inkoko yinjiza miliyoni 4 Frw mu cyumweru

Twizeyimana Edouard utuye mu Karere ka Musanze arishimira umusaruro akomeje gukura mu bworozi bw’inkoko yatangiye nyuma yo kureka akazi ka Leta, none uyu munsi bushobora kumwinjiriza miliyoni zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu cyumweru. Twizeyimana ni we Muyobozi w’Isosiyete y’ubworozi bw’inkoko Eddy Farm Ltd yororeye inkoko 3,500 mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu […]

Continuer la lecture

‘Ntabwo ari twe ntandaro y’intambara iri muri RDC’ Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya Kongo

Perezida Kagame yavuze ko intandaro y’ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo atari we n’u Rwanda ahubwo ari FDLR iki gihugu cyahaye intwaro ikaba yica abaturage bacyo. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA uyu munsi cyibanze ku ngingo nyinshi zirimo izo mu Rwanda no hanze yarwo. Yagize ati: “Ni iyihe ntandaro y’ibibazo biri mu […]

Continuer la lecture