Burundi: Indwara itazwi yateje uruntu runtu mu magereza

Indwara itazwi yatangiye gukwirakwira muri gereza nkuru ya Gitega kuva mu cyumweru gishize mu gihugu cy’Uburundi , aho imfungwa zitandukanye zagiye zibona ibimenyetso bahuriyeho by’iyo ndwara ariko ntibamenye iyariyo. Abagororwa barwaye iyi ndwara, yakwirakwiriye nk’icyorezo muri gereza nkuru ya Gitega, bagaragaza ibimenyetso nko gukorora, kuruka , amaso atukura, umuriro, intege nke, kubabara mu gifu, kubura […]

Continuer la lecture

FARDC irashinjwa kwica abamotari bane

Abamotari bane bishwe n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya ruguru. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24/04/2024, mu bice by’i Rwindi, aho igisirikare cya leta ya Kinshasa (FARDC) cyishe kirashe abamotari bane barapfa undi umwe arakomereka, nk’uko amakuru ava muri […]

Continuer la lecture

Yishe inshuti ye ayiziza umugati w’umukunzi we

Iperereza ryakozwe muri Pakisitani rivuga ko umusore yarashe inshuti ye irapfa ayiziza kuruma ku mugati w’umukunzi we. Ukekwaho icyaha Daniyal Nazeer, uzwi nk’umuhungu w’umukuru wa Polisi uri mu kiruhuko cy’izabukuru (SSP) Nazir Ahmed Mirbahar, bivugwa ko yishe inshuti ye yamusanze mu rugo rwe i Karachi. Iperereza ku byabaye ku ya 8 Gashyantare ryasojwe ku wa […]

Continuer la lecture

Imitungo ya Nsabimana Jean uzwi nka Dubai igiye gufatirirwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo rwiyemezamirimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai aho Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwanyaga imitungo ye kuko ituruka ku cyaha. Iburanisha ryo kuwa 26 Mata 2024, ryaranzwe n’impaka z’urudaca ku mpande zombi. Ryatangijwe n’impaka z’uruhande rwunganira Nsabimana Jean rwagaragaje inzitizi zishingiye ku ifatirwa ry’imitungo ye rwagaragaje ko ritakurikije amategeko. Me […]

Continuer la lecture

Yishe mama we kugira ngo abone uko yiba amafaranga yari kuri konti ye

Umusore yishe nyina amuteye icyuma hanyuma amuca ukuboko kugira ngo azakoreshe urutoki rwe yiba amafaranga kuri konti ye ya banki. Sandra Maria dos Santos Carvalho w’imyaka 58 y’amavuko bamusanze afite ibikomere byinshi by’icyuma yatewe,ikiganza cye cyaraciwe,ari iwe mu mujyi wa Salvador, muri Brazil. Umuhungu we, Jose Natan Carvalho, yatawe muri yombi nyuma gato yo kuvumbura […]

Continuer la lecture

DR Congo yihanije Apple inayisaba ibisobanuro ku ‘mabuye y’amaraso’ ishinja kugura n’u Rwanda

Leta ya DR Congo ivuga ko, ibicishije ku banyamategeko b’i Paris, London na Washington yahaye ububasha, yihanije kandi isaba ibisobanuro mu gihe ntarengwa uruganda rwa Apple n’ibigo byayo mu Bufaransa ibashinja kugura ‘amabuye y’amaraso’ n’u Rwanda ivuga ko ava mu burasirazuba bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko. Mu itangazo, leta ya Kinshasa ivuga ko Apple […]

Continuer la lecture

Ingabo za Tanzania zasubiriye iz’u Rwanda mu mukino w’ishiraniro

Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Mata 2024, Ikipe y’umupira w’amaguru ya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakinnye umukino wa gicuti na Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF). Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu Karere ka Bukoba, ho mu Ntara ya Kagera. Uwa mbere wabereye mu Karere ka Ngoma mu Rwanda tariki […]

Continuer la lecture

Guverinoma yemereye abantu gukorera perimi hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”. Ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe […]

Continuer la lecture

Amayobera ku rupfu rw’umwarimukazi wiyahuye

Nayigizente Gilbert, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa  Muhura  avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga. Urupfu rwe rwabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, ndetse akaba yarashyinguwe […]

Continuer la lecture

Umusilamukazi yakubiswe azira kujya mu rusengero

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu barindwi bo mu muryango umwe bafunzwe bakekwaho gubita inkoni 100 umukobwa bazizaga gusengera mu rusengero rw’abemera Kristo. Aba bantu bo mu muryango umwe barimo ba nyirarume w’umwana, amashusho yabo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bahondagura uyu mwana bamuziza kujya mu rusengero. Abo bantu uko ari barindwi bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe […]

Continuer la lecture

Kamanyinya katumye abarwanyi ba Wazalendo basubiranamo bararasana karahava

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 24 Mata 2024, habaye imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo, mu bice byo muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi mirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo yabereye mu gace ka Kabondozi, aho amatsinda abiri y’abagize uwo mutwe […]

Continuer la lecture