Published
5 months agoon
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bari mu byishimo nyuma yo kwiyubakira ingoro nshya yatwaye asaga miliyari 1.5 Frw, yavuye mu misanzu yabo. Iyi nyubako ije gukemura ibibazo byari bimaze igihe byo gukorera ahantu hadakwiye, kandi initezweho gutanga umusanzu mu bucuruzi n’iterambere ry’akarere.
Mu bihe byashize, FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye yakoreraga mu nyubako zinyuranye yakodeshaga, ibintu byateraga imbogamizi mu mikorere. Kagabo Joseph, umwe mu banyamuryango umaze igihe mu muryango, yavuze ko imikorere y’umuryango yahuraga n’ibibazo byo kubura aho gukorera, cyane cyane mu bihe by’amatora no mu nama zikomeye.
Yakomeje avuga ko inyubako nshya ifite icyumba mberabyombi kinini gishobora kwakira abantu basaga 700, ikaba ari igisubizo ku bibazo byari bisanzwe bibangamiye imikorere ya FPR Inkotanyi muri aka karere.
Uwanyiligira Madeleine, na we uri mu banyamuryango, yagaragaje ishema aterwa n’uko bungutse ingoro nshya ijyanye n’igihe, avuga ko igiye gufasha kunoza imikorere no kwihutisha ibikorwa by’umuryango.
Ange Sebutege, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, yatangaje ko kuzuza iyi nyubako bishimangira ko abanyamuryango bumvise neza icyerekezo cy’igihugu. Yongeyeho ko FPR Inkotanyi ikwiye gutanga urugero mu bikorwa by’iterambere n’imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Inyubako nshya ya FPR Inkotanyi igeretse kabiri, ifite ibiro icyenda, ibyumba bine byakira abantu benshi, harimo icyumba mberabyombi cyakira abasaga 700. Harimo kandi imiryango itandatu yagenewe ubucuruzi, GYM, akabari kubatse hejuru y’igisenge, ndetse na parikingi nini yakira imodoka zirenga 30, harimo n’iyo munsi y’ubutaka.
Iyi nyubako izafasha cyane mu iterambere ry’Umujyi wa Huye, ndetse inunganire imishinga yo kurimbisha uyu mujyi uri mu mijyi ikomeje gutera imbere mu Rwanda.