Connect with us

Sports

FC Barcelone yegukanye Copa del Rey itsinze Real Madrid ku mukino wa nyuma [AMAFOTO]

Published

on

FC Barcelone yegukanye igikombe cya Copa del Rey ku nshuro ya 32 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma wari wuzuyemo ishyaka n’ubushyamirane.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, kuri Estadio de La Cartuja i Seville.

Real Madrid yari itishimiye cyane abasifuzi b’uyu mukino, by’umwihariko Ricardo de Burgos Bengoetxea n’umwungiriza we Pablo González Fuertes, ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF) ryatesheje agaciro ubusabe bwayo bwo gushaka abasifuzi bashya.

Mu minota ya mbere, FC Barcelone ni yo yagaragazaga kwiharira umupira, ariko idatera amashoti akomeye ku izamu. Ku munota wa 27, Lamine Yamal yahereje umupira mwiza Pedri, na we ahita atsinda igitego cya mbere cya Barça.

Igice cya mbere cyarangiye FC Barcelone iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, umutoza Carlo Ancelotti wa Real Madrid yakoze impinduka akuramo Ferland Mendy na Rodrygo, ashyiramo Fran García na Kylian Mbappé. Mbappé yahise azana imbaraga nshya, asatira cyane.

Ku munota wa 69, Mbappé yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira w’itegeko (coup-franc). Iminota mike nyuma, ku wa 76, Aurelien Tchouameni yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri.

Ibyishimo bya Real Madrid ntibyatinze kuko ku munota wa 84, Ferran Torres yatsindiye FC Barcelone igitego cyo kwishyura, ibintu bihindura isura y’umukino.

Mu minota 90 isanzwe, amakipe yombi yanganyije 2-2, bituma hongerwaho iminota 30 y’inyongera.

Mu minota y’inyongera, ku mupira waturutse muri koruneri, Jules Koundé yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelone cyahise cyemeza intsinzi.

Umukino warangiye abakinnyi ba Real Madrid bamagana imyanzuro y’umusifuzi, bituma Lucas Vazquez na Antonio Rudiger berekwa amakarita atukura kubera imyitwarire mibi.

Iki gikombe cya Copa del Rey ni icya 32 FC Barcelone yegukanye mu mateka yayo, ikomeza kuba ikipe iyoboye iri rushanwa mu mateka y’umupira w’amaguru muri Espagne.

Kylian Mbappe of Real Madrid celebrates scoring his team's first goal during the Copa del Rey Final match between FC Barcelona and Real Madrid at...

Barcelona's French defender Jules Kounde celebrates scoring his team's third goal with Barcelona's Spanish forward Lamine Yamal during their Spanish...

Lamine Yamal of FC Barcelona celebrates after the team's victory in the Copa del Rey Final match between FC Barcelona and Real Madrid at Estadio de...

Jules Kounde of FC Barcelona scores his team's third goal during the Copa del Rey Final match between FC Barcelona and Real Madrid at Estadio de La...

Raphinha, Ronald Araujo and Ansu Fati of FC Barcelona celebrate after the team's victory in the Copa del Rey Final match between FC Barcelona and...

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *