NEWS
Faure Gnassingbé ashyigikiwe nk’usimbura wa Lourenço mu biganiro by’u Rwanda na RDC

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyigikiye icyifuzo cy’uko Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yasimbura João Lourenço ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bigamije amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo hagati ya RDC n’u Rwanda, kuko agiye gushyira imbaraga mu zindi gahunda zireba umugabane wose wa Afurika, aho kwibanda gusa ku Karere ka Afurika yo Hagati.
Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) icyifuzo cye, aho yatanze dosiye ya Faure Gnassingbé nk’umukandida ku mwanya w’umuhuza. Icyo gitekerezo cyasuzumwe binyuze mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, maze abayobozi b’Afurika bagishyigikira.
Icyemezo cya nyuma kizafatwa n’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igizwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma. Iyo nteko niyo ifite ububasha bwo kwemeza burundu uwagirwa umuhuza.
Inama yasuzumye dosiye ya Gnassingbé yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ghazouani, uwahoze ari Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza, hamwe n’intumwa za Tanzania n’abahagarariye Komisiyo ya AU.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko uzakomeza gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, kandi usaba impande zose bireba kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro arambye muri ako karere.