NEWS
FARDC yahitanye Col Makanika ikoresheje drone

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi, cyagabye igitero cya drone gihitana Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, uyobora umutwe wa Twirwaneho.
Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Abashyigikiye Kinshasa bavuga ko abasirikare 6 barimo Col Makanika wanze gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa na Tshisekedi bahasize ubuzima.
Umwe mu bavuganye n’umuryango wa Col. Makanika yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bamubwiye ko yapfuye.
Mbre amakuru yavugaga ko Col Makanika yakomeretse cyane.
Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege Twirwaneho, kuko hari amakuru avuga ko iri hafi kwihuza n’umutwe wa M23 kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Col Makanika aherutse gutangaza ko nta kibazo kibirimo gukorana na M23 cyangwa undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse muri RDC.
Yagize ati: “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba M23 cyangwa abandi, ni uko na bo bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho aho gutega amajosi, turi kumwe.”
Twirwaneho ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo.
Umutwe wa Twirwaneho wakomeje kugenda uhuzwa na M23, RDC ivuga ko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu.