NEWS
FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Werurwe 2025, Ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, barimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, na FDLR, bagabye ibitero bikaze ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu bice bitandukanye.
Abaturage bamwe bavuze ko Ihuriro rya FARDC ryagabye ibitero mu mihana yo mu Bibokoboko, ahitwa ku Kabara, Magaja, na Gifurwe, aho Abanyamulenge benshi batuye.
Umwe mu baturage uri aho imirwano yabereye yagize ati: “Iyo mihana yose bayitereye icyarimwe kandi nta butabazi buhari kuko abari babarinze barushijwe imbaraga n’abo banzi, barahunga.”
Nubwo hataraboneka imibare nyayo y’abahasize ubuzima, abaturage benshi baracyari mu bwihisho cyangwa bahunga ahatandukanye.
Uretse ibyo bitero byagabwe mu Bibokoboko, hamenyekanye ko FARDC, FDLR, Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi bagabye ibindi bitero mu mihana yo mu Minembwe, ahitwa Irumba na Kivumu.
Umwe mu batuye muri ako gace yagize ati: “Amarembo yose uhereye iburasirazuba n’iburengerazuba bya Minembwe bayinjiyemo, ubu niho imirwano irimo kubera.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bateye inkambi ya Mikenke yacumbikiragamo abaturage bahunze, bayitwika. Nubwo hatamenyekanye umubare w’abapfuye, abaharokotse bavuga ko hari benshi baguye muri icyo gitero.
Twagerageje kuvugisha Burugumesitiri wa Komini ya Minembwe, Mukiza Nzabinesha Gad, ariko ntibyadukundiye kubera ikibazo cy’ihuzanzira ry’itumanaho.
Ibi bitero byongereye umurego nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho usohoreye itangazo rivuga ko wifatanyije na AFC/M23 mu rugamba rwo guharanira kubohora Congo.
Ku itariki ya 21 Gashyantare 2025, nyuma y’urupfu rwa Jenerali Rukunda Michel, ni bwo Twirwaneho yirukanye FARDC n’abayifasha mu bigo bitandukanye byo mu Minembwe.
Nyuma y’aho, Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo ryatangiye kwisuganya, cyane cyane nyuma yo kumenya ko Umujyi wa Uvira ukiri mu maboko ya FARDC, Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi.
Ibikorwa bya gisirikare birakomeje muri ibi bice, bikaba bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.