NEWS
Facebook yashyize u Rwanda mu bihugu byemerewe kwinjiza amafaranga binyuze mu mashusho magufi
Facebook yatangaje ko ubu abarukoresha mu bihugu bimwe bya Afurika, harimo n’u Rwanda, bashobora kwinjiza amafaranga binyuze mu kwamamaza mu mashusho magufi ‘short-form videos’ batangariza kuri urwo rubuga.
Uburyo Bwo Kwinjiza Amafaranga
Abakoresha Facebook bazajya binjiza amafaranga mu buryo bubiri:
- In-stream Ads: Amashusho y’ubutumwa bwamamaza azajya anyuzwa mbere ya video nyirizina, hagati muri yo, cyangwa mu gihe igiye kurangira.
- Ads on Reels: Ubutumwa bwamamaza buzajya bunyuzwa kuri video ngufi zizwi nka ‘reels’ zinyuzwa kuri Facebook.
Facebook ni yo izajya ihitamo ubutumwa bwo kwamamaza bujyanye n’ibikundwa n’ureba iyo video, hanyuma nyiri video yamamarijweho ahabwe igice ku nyungu uru rubuga rukura muri uko kwamamaza.
U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bishya bizajya byemererwa kubona amafaranga binyuze muri ubu buryo, hamwe n’ibindi bihugu nka Kenya, Misiri, Nigeria, Ghana, na Seychelles.
Kugira ngo umuntu yemererwe gukoresha ubu buryo, agomba kuba afite abantu nibura 5,000 bamukurikira kuri Facebook, kandi amashusho ye agomba kuba yararebwe nibura amasaha 60,000 mu mezi abiri abanziriza kwiyandikisha.
Nubwo izindi mbuga nkoranyambaga nka TikTok, YouTube, Instagram, SnapChat, na X nazo zifite uburyo bwo kwinjiza amafaranga, Facebook iracyakomeje kuba urubuga rukunzwe cyane muri Afurika.
Iri ni intambwe ikomeye mu gutuma abahanzi n’abandi bakora ibikorwa by’ubuhanzi mu Rwanda bungukira mu bikorwa byabo binyuze kuri Facebook.