NEWS
Dr. Rutunga Venant yakatiwe gufungwa imyaka 20
Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi rwakatiye Rutunga Venant igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutunga yari Umuyobozi wa ISAR Rubona mu Karere ka Huye, ari na ho yakoreye ibyaha yari akurikiranweho.
Dr Venant Rutunga wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR-Rubona, akekwaho kwicisha abasaga 1 000 bari bahungiye muri icyo kigo ndetse akaba yarakoresheje ububasha n’ubushobozi yari afite mu guhuruza igitero cy’Interahamwe, abaturage n’Abajandarume cyabirayemo.
Rutunga yari akurikiranyweho ibyaha 3 birimo icyaha cya Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ariko we arabihakana avuga ko nta ruhare yabigizemo.
Yisobanura kuri ibyo byaha, Rutunga yabwiye urukiko ko byamwitiriwe kubera umwanya ukomeye w’Ikigo cya ISAR yari arimo, avuga ko nta mabwiriza ayo ari yo yose cyangwa amategeko yigeze atanga we ubwe cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese muri ISAR, yo kwica Abatutsi.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ruhashya bavuga ko Dr. Rutunga ari mu bateguye iyicwa rya bamwe mu bari abakozi ba ISAR n’impunzi z’Abatutsi zari zahungiye hafi y’icyo kigo, akaba yaranatanze ibikoresho gakondo byifashishijwe mu kwica Abatutsi byiyongereyeho no guhemba ababikoresheje, asaba ndetse ajya kwizanira abajandarume n’abasirikare bakoze ubwicanyi muri ISAR
Nk’uko bitangazwa na BBC, Rutunga yavuze ko igitero cy’abaturage bagera ku bihumbi 5 cyagabwe ku kigo yari ayoboye gishaka kwica abari bahahungiye mu 1994, ari byo byatumye ahuruza uwari Perefe wa Butare Sylvan Nsabimana, akamuha Abajandarume n’abasirikare bo kurinda umutekano w’icyo kigo.
Ntahakana ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’abo bajandarume n’abasirikare muri ISAR, gusa yabwiye urukiko ko atari cyo yari yabazaniye, kuko kuri we yabazaniye gukiza abantu kandi ko ibikorwa baba barijanditsemo babibazwa bo ubwabo.
Yavuze ko atagomba gukurikiranwaho icyaha cy’ibyabereye muri ISAR kuko uwari Umuyobozi wa Perefegitura ya Butare Sylvan Nsabimana, mu mwaka wa 2014 yagizwe umwere mu rukiko rwa Arusha ku birebana n’izanwa ry’abo bajandarume n’ibikorwa byabo muri ISAR.
Rutunga yagaragarije urukiko ko na we ubwe yahizwe muri Jenoside, ati: “N’ikimenyimenyi baje kunshaka iwanjye bambuze basahura inzu barayeza, basiga banayisenye’’.
Ubushinjacyaha kandi bwamushinje gutanga ibikoresho gakondo birimo imihoro, amasuka n’ibindi byakoreshejwe mu kwica Abatutsi.
We yavuze ko ibikoresho buri gitondo byahabwaga abakozi bakora isuku muri ISAR, kandi ko atari we wari ushinzwe ububiko bw’ibyo bikoresho, avuga ko abakora isuku bayikoraga mu masaha ya mu gitondo, mu gihe abagabye igitero bo bakigabye ahagana saa tanu z’amanywa.
Urukiko rwamubajije niba bidashoboka ko hatangwa ibyo bikoresho hakiri kare nyuma bikifashishwa mu kwica abantu, avuga ko yumva bitashoboka.
Rutunga n’abamwunganira babwiye urukiko ko ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso ibyo ari byo byose ku byaha yaba yarakoze, arangiza agira ati: “Nyakubahwa mucamanza, nabasabaga ko mwagerageza kureba ukuntu jyewe na Parike (ubushinjacyaha) mwadukiza rwose ukuri kukajya ahagaragara”.
Ku wa 26 Nyakanga 2021 ni bwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko u Buholandi bwohereje uyu mugabo w’imyaka 73 nyuma y’igihe gito yahise atangira kuburanishwa mu rukiko rw’ibanze mbere y’uko akomereza mu Rukiko Rukuru rukorera hafi y’ahabereye icyaha.