NEWS
Dr. Nsanzimana yavuze ko Marburg atari yo gushyiraho Guma mu Rugo
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko nubwo icyorezo cya Marburg yagaragaye mu Rwanda, nta kintu nta kimwe gihagaritswe ko abantu bakomeza imirimo yabo uko bisanzwe, ariko ugaragayeho ibimenyetso by’icyo cyorezo cya akihutira kujya kwisuzumisha.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ishusho y’uko icyo cyorezo gihagaze mu Rwanda.
Abajijwe niba hari ingamba zidasanzwe zirimo no gushyira abantu muri guma mu rugo cyangwa se kubuzwa kugenda kuri bimwe mu binyabiziga, harindwa icyo cyorezo kimaze guhitana abantu 6 mu gihe 20 ari bo bamaze kucyandura.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abantu bakomeza ubuzima busanzwe kandi ko nta kintu na kimwe gihagaritswe mu mirimo isanzwe.
Yagize ati: “Imirimo, akazi abantu bose bajyamo kose karakomeza, nta kintu na kimwe abantu bakoraga uyu munsi kibujishwe cyangwa gihagaritswe. Icyo dusaba umuntu ufite bya bimenyetso, kurwara umutwe ukabije cyane, kubabara mu ngingo no mu mikaya ugacika intege cyane, kuba wahitwa cyangwa ukaba waruka, ni byo usanga ari intangiriro y’icyo cyorezo.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibyo bimenyetso utarabigira aba adashobora kwanduza abandi binyuze mu gukora mu maraso ye no mu matembabuzi aza kubera ko bishoboka iyo umuntu arwaye gusa.
Ati: “Ntabwo rero wavuga, ushaka kugenda kuri moto turamubuza nta bimenyetso n’umutwaye ntabyo ahubwo ni yo mpamvu tuvuga ngo birava ku ruhare rw’umuntu ku giti cye. Uwumva afite bya bimenyetso. Turamubwira ngo niba ubifite wibikomezanya ngo ujye muri ya mirimo, ni byiza ko waduhamagara kuri 114.”
Yavuze ko kuba harimo gushaka nk’umuntu umwe mu bantu miliyoni bitatuma abo bose babuzwa kugira icyo bakora.
Dr Nsanzimana yumvikanishije ko umuntu uyifite akwiye kwihutira kwipimisha hakiri kare.n Ati: “Hari uwo tubibwira ufite Malaria cyangwa afite ibicurane n’inkorora bisanzwe iriko ikiza kutubitubwira ko ari byo ni igipimo.”
Yavuze ko Marburg uburyo yandura itandukanye na COVID 19 kuko yo yandurira mu mwuka mu gihe Marburg yo yandura mu gihe ukoze mu matembabuzi cyangwa amaraso by’uwayanduye.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko kwambara agapfukamunwa bitarinda Marburg nubwo ari ingenzi mu gukumira izindi ndwara zanduriramu myanya y’ubuhumekero.
Ati: “Kwambara agapfukamunwa ntabwo umuco mubi ariko ntabwo gakoreshwa mu kwirinda virui ya Marburg. Agapfukamunwa karinda indwara zandurira mu mwuka kandi uburwayi bwa Marburg ntibwandurira mu mwuka.”
Yongeyeho ko inzira nyinshi y’aho icyo cyorezo cyandurira zamaze kumenyekana ku buryo bakomeje guhangana na cyo.