Connect with us

NEWS

Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Kirehe

Published

on

Ku munsi wa kane w’igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Kirehe. Yakiriwe n’imbaga y’abaturage muri santere y’ubucuruzi ya Nyakarambi, aho yari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste.

Imigabo n’Imigambi ya Dr. Habineza

Mu ijambo rye, Dr. Habineza yibukije abaturage ibyagezweho birimo kuzamura imishahara y’abarimu, abasirikare, n’abapolisi, no kugabanya umusoro ku butaka. Yashimangiye ko igitekerezo cyo gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri cyaturutse mu bitekerezo bye.

Ati: “Twarabivuze bamwe bakatubwira ko bidashoboka, ariko ntibyaduca intege, turakomeza kugeza ubwo n’inteko ishinga amategeko iritora, ricamo. Ubu abana bose bararira ku mashuri kandi mwabonye akamaro byagize”.

Yongeyeho ko natorwa, abana bazajya bafata ifunguro rishyushye kandi rigizwe n’indyo yuzuye, birimo imboga n’imbuto bihagije, kugira ngo birinde kugwingira no kugira imirire mibi.

Ibyo Abaturage Bavuze

Abaturage baganiriye na Rwandanews24 bashimiye Dr. Habineza ku bw’igitekerezo cye cyatumye abana bahabwa ifunguro ku mashuri. Nyiramajyambere Ernestine yagize ati: “Turamushimiye cyane rwose. Mbere abana bacu bataga amashuri abandi bakiga nabi kubera inzara, ariko ubu byarakemutse”.

Mu bindi Habineza yijeje abanya-Kirehe birimo kubyaza umusaruro imitako yitwa imigongo ba mukerarugendo bakajya bayitangaho amadolari menshi, kubaha amazi meza ku buryo buri muturage azajya abona nibura amajerikani atanu ku munsi, no gutunganya amabuye meza ahaboneka akinjiza amafaranga y’ubukerarugendo.

Dr. Frank Habineza yashoje avuga ko ashimira abaturage b’aho agera hose yiyamamaza kubera ukuntu bakomeje kumwakira neza, kandi yizeye ko azatsinda aya matora kimwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye.

Biteganijwe ko umunsi we wa gatanu wo kwiyamamaza, kuri uyu wa 3 tariki ya 26 Kamena, awukomereza mu Karere ka Nyagatare.

Image

Image

Inkuru dukesha umunyamakuru wacu I Kirehe : Alphonse Capone