Connect with us

NEWS

Dr. Frank Habineza na Mpayimana Philippe Batoye

Published

on

Perezida w’ishyaka DGPR riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza, ndetse n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe, bamaze gutora.

Dr. Frank Habineza

Dr. Habineza yatoreye kuri site iri mu ishuri ribanza rya Kimironko mu karere ka Gasabo, aherekejwe n’umugore we, Kabarira Edith. Ubwo yageraga mu cyumba cy’itora, yahawe impapuro zo gutoreraho Umukuru w’Igihugu n’abadepite, ajya gutorera mu bwihugiko, nyuma ashyira impapuro mu isanduku y’itora.

Mpayimana Philippe

Mpayimana Philippe yatoreye kuri site iri mu ishuri rya Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge mu ma Saa Yine z’igitondo. Mpayimana yashimiye inzego za Leta zagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye kuva tariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024, agaragaza ko afite icyizere cyo gutsinda.

Ati, “Icyizere kiracyahari kugeza ku munota wa nyuma. Nimugoroba nizere ko iyi shusho yo guseka ntabwo iri buhinduke, ibyishimo tubisangire n’Abanyarwanda bose.”

Icyizere cya Dr. Habineza

Umukandida wa DGPR, Dr. Habineza, na we aherutse gutangaza ko icyizere afite cyo gutsinda aya matora kingana na 55%. Ibi yabishimangiye ubwo yaganirizaga abanyamakuru bari kuri site ya Kimironko.

Dr. Habineza na Mpayimana bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, we uza gutorera kuri SOS Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Gahunda y’Itangazo ry’Ibyavuye mu Matora

Aya matora yatangiriye ku Banyarwanda baba mu mahanga ku wa 14 Nyakanga. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iteganya gutangaza iby’ibanze biza kuyavamo ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga. Ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.