NEWS
Frank Habineza ari kwiyamamaza nyagatare uko kwiyamamaza byagenze {AMAFOTO}
Rwanda news 24 iguhaye ikaze kuri Site ya Mimuri mu Karere ka Nyagatare, Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Nyagatare.
Dr Frank Habineza yatangiye agaruka kuri gahunda bari bafite yavuze ko muri 2018 atorerwa kujya mu nteko yari yavuze ko abarya ku ishuri bagomba kurya indyo yuzuye ku ishuri,Ngo ubu byaciyemo abanya bose bararya igisigaye n’uko babona indyo ihagije Kandi yuzuye intungamubiri.
Ku bijyanye na mutuelle yari yasabye ko abanyarwanda bakoresha mutuelle bajya bahita bavurwa bakimara kugura mutuelle ubu byaciyemo ku bw’igitekerezo cya Green Party,vuze ko bijyanye n’umusoro w’ubutaka avuga ko ugomba kuvaho ariko biza kwanga ariko igiciro cyamafaranga 300 cyakuweho gishyirwa kuri 80 bivuye ku byifuzo bya Green Party.
Ati”Tugarutse imbere yanyu tuje kubasaba amajwi kugira ngo ya mishinga tujye duhita tuyikora, turifuza ko buri munyarwanda yihaza mu biribwa akarya byibura 3 ku munsi. akomeza avuga ati “dufite amakuru ko hari abanyarwanda barya rimwe ku munsi”.
Agarutse ku kibazo cy’amazi. Ngo hano ijerekani igura amafaranga 20 iyo ahari ariko Yaba yabuze ijerekani ikagura amafaranga 50 kubajya kuvomesha abanyamagare
Yagizati”turamutse dutowe abaturage bazabona amazi byibura buri muturage akabona amazi angana n’amajerekani 5 ku munsi ni ukuvuga litiro 100 ku buntu”.
Ku bijyanye na mutuelle natorwa abaturage bazajya babona imiti yose ndetse n’imiti ikomeye bakoresheje mutulle
Agarutse ku bijyanye n’ibigo by’inzererezi ati “ibigo by’inzererezi bikwiye kuvaho”.
Naramuka atowe Kandi azakuraho ibyo gufungwa iminsi 30 bivugwa ko hagishakishwa ibimenyetso.
Ati”Iyo minsi 30 y’agateganyo ikwiye kuvaho. Niba hari abafungiwe ubusa bazahabwe indishyi z’akababaro ndetse n’abagize mu ifungwa ryabo bakurikiranwe bahanwe nk’abahombeje leta”.
Agarutse ku bijyanye n’ubushomeri. Imibare igaragaza ko 25% bafite ubushomeri bukabije
Ati”Nidutorwa muri buri murenge hazashyirwaho uruganda byibura rumwe ruzatunganya mu biboneka mu murenge,Ku bantu bize babuze akazi hazashyirwaho ibigo bizashakira akazi abatagafite batagiye kure bizajya bikorerwa ku murenge”.
Hari nanone gahunda yo kwita ku mishahara y’abaganga bakongererwa imishahara ndetse n’abarimu Bo kuri za kaminuza
Yashoje asaba abaturage kumugirira icyizere bakamutora kuko abifuriza ibyiza n’ineza nk’uko se yabimwise. ATI Ntimungirira icyizere nzabereka ineza yanjye.
Ku badepite arasaba ko bazatora kuri Kagoma aribwo bazaba batoye Green party
- Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) atangiye afashe ijambo
- Ntezimana nawe agarutse ku bigwi bya Dr Frank Habineza wiyamamaje afite imyaka 46. Akaba yagaragaje ko gutora Frank Habineza Ari ukureba kure kuko niwe mukandida ukenewe n’abanyarwanda bose
- Ntezimana yerekanye abakandida bandi 50 b’abadepite bagizwe n’abagore 24 n’abagabo 26
- Igihugu ngo kiragendwa n’akarere ka Nyagatare karagenda( Vice Mayor Nyagatare atanga ikaze)
Mujye mwisanzura muze nk’abaje mu rugo - Ntezimana J.C SG w’ishyaka ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza niwe utangiye kuvuga ijambo atanga ni kaze kubitabiriye igikorwa cyo Kwamamaza
Inkuru dukesha umunyamakuru wacu I Nyagatare : Alphonse Capone