NEWS
Dore ibyo uri ku mwanya wa Ministiri w’Intebe w’u Rwanda agenerwa kugira ngo akore inshingano ze neza

Ni kenshi abantu bibaza ibyo abayobozi bakuru b’igihugu bemererwa n’amategeko kugira ngo bakore inshingano zabo neza. Muri iyi nkuru, turagaruka ku byemewe ku mwanya wa Ministiri w’Intebe w’u Rwanda.
Umushahara: Ministiri w’Intebe w’u Rwanda agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 4,346,156 Frw buri kwezi.
Inzu yo kubamo: Ahabwa inzu ifite ibyangombwa byose nkenerwa.
Imodoka ya Leta: Ahabwa imodoka imwe ya Leta ndetse n’ibikenewe byose mu kuyifata neza bikishyurwa na Leta.
Itumanaho rigezweho: Ministiri w’Intebe yemererwa uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, birimo: Telefoni ngendanwa,Telefoni itagendanwa,Fagisi,Interineti igendanwa n’itagendanwa,Telefoni ikorana na satellite,Antene parabolike,Ibyo byose bikishyurwa na Leta (…)
Amafaranga yo kwakira abashyitsi: Ministiri w’Intebe agenerwa amafaranga ibihumbi 600 Frw buri kwezi yo kwakira abashyitsi ku kazi no mu rugo.
Serivisi zishyurwa na Leta: Leta yishyurira Ministiri w’Intebe amazi, amashanyarazi, ndetse akanahabwa uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo, ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Uyu mwanya ntutorwa ahubwo ushyirwaho na Perezida wa Repubulika. Guhera mu mwaka wa 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, rumaze kugira ba Ministiri w’Intebe 11.
Uko byari bimeze mu bihe byashize bishobora kuba bitandukanye n’uko bimeze ubu, ariko ibi ni byo byemewe n’amategeko kuri uwo mwanya muri iki gihe.
IVOMO: Umuryango/GLADIATOR OG