NEWS
Divin Uwayo yagizwe umuyobozi wa Radio za RBA
Uwayo Divin, umunyamakuru mukuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yagizwe umuyobozi wa radiyo zose z’icyo kigo asimbuye Aldo Havugimana wari umaze imyaka 11 kuri uwo mwanya.
Divin Uwayo amaze imyaka ikakabakaba umunani ari umunyamakuru mukuru (Senior News Reporter), akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Mudasobwa (Computer Science) yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Nyinawumuntu Ines Ghislaine ni we wagizwe Umuyobozi wungirije wa Radiyo za RBA, ari na we wungirije Uwayo Divin.
Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda asimbuye Kenedy Munyangeyo wigeze gusezera mu minsi yashize.
Ufitinema Remy Maurice wakoreye RBA mbere yo gukomereza mu Rwego rw’Igihugu rw’Imuyoborere (RGB) yagizwe Umuyobozi wungirije wa Tekeviziyo y’u Rwanda.
Rutikanga Paul yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa asimbuye Uwase Ndahiro Liliane, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi.
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka muri RBA aragaragaza ko bayobozi basimbuwe batakiri abakozi ba RBA nk’uko bishimangirwa mu itangazo rigenewe abakozi bose.
Mu bandi batakibarizwa muri icyo kigo harimo Gakuru Sammy wari Umuyobozi ushinze Imari, Asiimwe Nkunda Abel wari Umunyamabanga, Imananimwe Marie Chantal wari umunyamategeko w’Ikigo, Tuyisenge Révocat wari ushinzwe ibiganiro bya Televiziyo y’u Rwanda, Karemera Sylvanus wari Umuyobozi ushinzwe amakuru, Ntidendereza Theoneste wari Umusesenguzi w’iyamamazabikorwa.
Haza kandi Gashagaza Rose wari Umuyobozi ukuriye Iyamamazabikorwa, Hakizimana Sadah wari ukuriye RC Musanze, Nkundineza Lambert wari ukuriye RC Rusizi.