Connect with us

NEWS

Corneille Nangaa yavuze ko Abanye Congo bose ari abanyamuryango b’Ihuriro AFC/M23

Published

on

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose ari abanyamuryango baryo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wigenga Steve Wembi, Nangaa yagize ati “Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 rwose. Impinduramatwara irakomeje, uyu munsi nta Munye-Congo utadutegereje. Kuva muri Mbuji-Mayi kugera i Lubumbashi. Za Kisangani, ahantu hose baradugereje.”

Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 yashoboye kugarura ituze mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyamara mu mezi atatu ashize wari warahungabanye cyane.

Ati “Kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Mutarama, ntihashiraga icyumweru ntumvise impuruza. Uyu munsi i Goma, abantu bararyama bagasinzira, ushobora kujya mu kabyiniro ka nijoro, ubuzima buratekanye.”

Uyu munyapolitiki yemeje ko umujyi wa Goma na Bukavu bibangamiwe n’uko ibikorwa bya banki byahagaze, bitewe n’uko Leta ya RDC yabihagaritse ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga iyi mijyi.

Yasobanuye ko gufunga ibikorwa bya banki atari amayeri y’intambara, ahubwo ari icyaha cy’intambara.

Ati “Isi yose ibimenye, ikiremwamuntu kibimenye ko guhagarika amafaranga yabitswe n’abo muri Kivu atari amayeri y’intambara, ahubwo ni icyaha cy’intambara.”

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ifungwa rya banki, AFC/M23 yafunguye ikigega kizajya gikoreshwa n’abatuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu buryo bwo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *