Connect with us

NEWS

Corneille Nangaa yasubije abashinja Ingabo z’u Rwanda kuba muri Congo

Published

on

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko abavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atazi icyo babishingiraho kuko ntazo yahabonye.

Ibi birego bimaze igihe bikwarakwizwa n’abagamije guharabika isura y’u Rwanda no kurwegekaho ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byagarutsweho na Corneille Nangaa kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro na BBC.

Corneille Nangaa yavuze ko nta Ngabo z’u Rwanda yigeze abona muri RDC, ashimangira ko ababivuga atazi aho babihera.

Ati “Nta kintu nzi ku Rwanda, niba bavuga ko hari abasirikare 4000 bo mu Rwanda ntabyo nzi ntabwo ndababona.”

Kuva M23 yakubura imirwano, Leta ya RDC yongeye kuzamura ibirego by’uko uyu mutwe ufashwa na Leta y’u Rwanda, ndetse n’Ingabo zarwo zikaba ziri ku butaka bw’iki gihugu.

Mu 2023 mu itangazo RDF yashyize hanze, yavuze ko “ibi birego nta shingiro bifite ndetse biri mu murongo w’ubuyobozi bwa RDC wo kuyobya uburari ku bibazo biri mu gihugu.”

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, aherutse gutangaza ko abashinja u Rwanda kubaha ubufasha no kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba bigiza nkana.

Yavuze ko iyo ubutegetsi bwa RDC bubwira Abanye-Congo ko umwanzi wabateye ari u Rwanda, buba bugamije kubayobya kugira ngo batamenya impamvu nyakuri yatumye M23 ifata intwaro.

Yagize ati “Ku birebana n’ingabo z’u Rwanda, nababwira ko ari urwenya rwinshi, ni ukuyobya gukomeye. Tshilombo [Tshisekedi] watumiye ingabo mu burasirazuba bw’igihugu kugira ngo zice abaturage be, kugira ngo zishoze intambara ku gihugu cy’abaturanyi, arabayobya avuga ngo ‘umwanzi rusange witwa u Rwanda’.”

Bisimwa yibukije ko tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo abarwanyi ba M23 bafataga umujyi wa Goma, hari abasirikare benshi ba RDC bahungiye mu Rwanda. Yagaragaje ko ibyo bitari gushoboka, iyo u Rwanda ruba rwarateye igihugu cyabo.