Economy
Coothegim ku isonga mu kwita ku banyamuryango bayo, bageze ku 189% mu guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi

Cooperative y’abahinzi ba Gisovu Muko Coothegim abayigize barashima imiyoborere myiza ya komite nyobozi yabo ndetse no kwita cyane ku mibereho myiza y’abanyamuryango bayigize. Ibi bikaba byaratumye aba banyamuryango bose babasha kwiteza imbere ndetse bazamura imibereho myiza yabo. Ibi bakaba barabiganirije Rwandanews24 nyuma y’inteko rusange yo kuwa 21/03/2025.
Muri iyi nteko rusange, hagaragaye ibikorwa byinshi by’indashyikirwa byagezweho n’iyi koperative birimo gushakira ubwishingizi butandukanye burimo n’ubujyanye n’ubuhinzi bw’icyayi ku banyamuryango b’iyi koperative.
Abanyamuryango b’iyi koperative bitabiriye inteko rusange bishimiye cyane ibyo inteko rusange yagezeho
Perezida wa Coothegim Kanyandekwe Samson agaruka ku byagezweho yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’inteko rusange avuga ko mu myanzuro 14 yagombaga gushyirwa mu bikorwa 12 yashyizwe mu bikorwa 100% naho indi ibiri isigaye iri gushyirwa mu bikorwa kandi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi 2 rigeze ku ijanisha ryo hejuru ngo nayo irangire. Nk’uko yabigaragaje,ngo mu gihe gito cyane iraba imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 100%.
Kanyandekwe Samson Perezida wa Coothegim agejeje ahashimishije iyi cooperative
Mu bindi byagezweho n’ubuyobozi bw’iyi koperative, harimo kongera umusaruro w’icyayi 110%, ubwiza bw’icyayi 101%, gutera ifumbire 90%, kugeza icyayi ku ruganda 90%, imbagaro 100%,inkato100% kongera ubuso buhingwaho icyayi bwavuye kuri hegitali 50 bugera kuri hegitali 96,42 iki gikorwa kikaba cyarageze ku ijanisha rya 189%.
Mu bindi byakozwe harimo gutanga imbuto ku bahinzi byavuye ku mbuto 1,100,000 bigera 1,167,234 bingana na 98%. Nanone kandi hashatswe certificate y’ubwiza bw’icyayi, hasanwa hangari 3, abakozi mu nzego zose nabo barahugurwa ku kigero cya 100%.
Mu bindi bikorwa by’indashyikirwa iyi koperative yagezeho harimo gushakira abanyamuryango b’iyi koperative ubwishingizi muri Radiant. Abanyamuryango bafite ubwishingizi bw’umusaruro w’icyayi mu gihe cy’amage ndetse n’ubwishingiza bw’ubuzima. Ubu bwishingizi bakaba barabugezeho 100%.
Coothegim ntiyasigaye inyuma muri gahunda za leta zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Muri gahunda za leta, Coothegim yatanze mu banyamuryango bayo inka zigera kuri 13 muri gahunda ya Girinka. Izi nka zikaba zaravuye ku nka 43.
Mu bindi byakozwe harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza amafaranga agera kuri miliyoni 51,935,408 yaratanzwe umwaka ushize. Muri uyu mwaka harateganywa gutanga miliyoni 100 mu bwisungane mu kwivuza. Biteganywa ko bitarenze ukwezi kwa gatanu uyu mwaka aya mafaranga yose azaba yamaze gutangwa, umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza ukazatangira abanyamuryango bose nta kibazo bafite kijyanye no kwivuza.
Muri iyi gahunda yo kwita ku mibereho myiza, Coothegim yashyize amatsinda yo kugurizanya aho buri munyamuryango ufite ikibazo cy’amafaranga asaba inguzanyo akayagurizwa nta nyungu iziyongera kuyo agomba kwishyura.
Nturambirwe Theoneste Mandela ni umwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka, aganira na Rwandanews24 yavuze Girinka yahawe yamufashije kuyibyaza izindi nka ubu zikaba zirenga inka 5 zikomoka kuri iyi mbere akaba nta nka n’imwe yagiraga.
Nturambirwe Theoneste Mandela ngo gahunda ya Girinka ya Coothegim yatumye aba umutunzi, umucuruzi ukomeye ndetse imufasha kuzamura imibereho y’umuryango
Mu bindi inka ya Girinka yamufashije harimo kongera ubuso bw’aho ahinga icyayi bikaba byaratumye ubu ahembwa buri kwezi amafaranga arenga ibihumbi 300 avuye mu buhinzi bw;icyayi. Yagiye mu bucuruzi akaba akorera mu isanteri ya Nkomane nabwo igishoro akaba yaragikuye kuri iyi gahunda ya Girinka.
Mu bijyanye n’umuryango avuga ko yifashishije ubushobozi yakuye mu buhinzi bw’icyayi ndetse n’inka yahawe muri Girinka, aba bana yabashyingiye mu buryo bwiza ndetse abiga abajyana mu ishuri bariga baraminuza.
Bwana Mandela asaba abaturage bagenzi batarajya muri Cooperative guhinga icyayi ubundi bakaza muri iyi koperative kuko izabafasha kwiteza imbere mu byiciro byose.
Madame Mutamuriza Marie Clemantine nawe nundi wahawe inka muri gahunda ya Girinka ya Coothegim avuga ko nawe avuga yamaze kwiyubakira inzu ayikuye mu buhinzi bw’icyayi. Iyi nzu yayubatse nyuma y’aho umugabo yitabiye Imana mu 2007. Avuga ko yabashije kwagura ubusi ahingamo icyayi ndetse abasha kujya mu murenge Sacco Akaka inguzanyo dore ko mbere atabibashaga kuko ntaho yari afite akura amafaranga.
Ku bijyanye na Girinka avuga ko we inka ayibonye vuba ariko mu gihe gito ayimaranye yabashije kwigurira amasambu yo kwagura ubuhinzi bw’icyayi, kubona ifumbire afumbiza imyaka ye ndetse no kurwanya imirire mibi.
Bwana Sinayobye Thomas ni umucungamutungo wa Coothegim aganira na Rwandanews24 yagarutse kuri gahunda ya Girinka avuga ko Coothegim yabonye gahunda ya Girinka ari nziza nabo bifuza gutanga umusanzu muri iyi gahunda.
Ati “ Twatangiriye ku matungo magufi dutanga ihene n’intama nyuma y’aho tujya muri gahunda ya girinka. Ku matungo magufi twatanze amatungo 50 naho muri Girinka dutangirira ku nka 10. Tukaba twaratangiye kuzitanga muri 2012. Buri mwaka tugira inka twongeramo ubundi inka zabyaye izizivutseho zigahabwa abandi.kuri ubu hakaba hamaze gutangwa inka 52.”
Sinayobye Thomas Umucungamutungo wa Coothegim ngo koperative yazamuye cyane imibereho myiza y’abanyamuryango. mu bindi bagezeho harimo imodoka nziza koperative iherutse kugura yo gufasha abanyamuryango gutunda umusaruro wabo ikaba yaraguzwe miliyoni zisaga 72
Mu rwego rwo kurushaho gutanga nyinshi, avuga ko bari gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa barimo uruganda rw’icyayi rwa Gisovu babemereye ko buri mwaka bazajya babaha inka . Umubare bazajya batanga uzajyana n’ubushobozi uruganda ruzaba rufite icyo gihe.
Iki gikorwa cyatumye abaturage bahawe inka bataguma mu iterambere ry’ubworozi gusa ahubwo binjiye no mu miturire. Avuga ko abo baturage bafite amazu meza, arimo sima ndetse n’amashanyarazi.
Ati “Urenze icyo dufite ababyeyi bahawe Girinka babashije kwishyurira abana babo amashuri uhereye mu mashuri abanza kugeza no kuri za kaminuza. Dufite abana benshi bafite za licence na masters”
Ku bijyanye na mutuelle de sante Bwana Sinayobye Thomas avuga ko koperative yahaye ubwisungane mu kwivuza abanyamuryango bose bakoresha mutuelle bakabishyurira ubundi bakabakata amafaranga make buri kwezi kugeza ashizemo.
Uretse Mutuelle na Girinka ubu Coothegim yinjiye muri gahunda mbonezamikurire y’abana (ECD), yashinze ibigo by’amarerero aho itanga ibikenerwa byose birimo ibyo kurya, ibikoresho ndetse n’imishahara y’abakozi bose bari muri iki gikorwa. Iyi gahunda ikaba yarafashije aba banyamuryango kwita ku buhinzi bw’icyayi dore ko mbere hari abagiraga ibibazo byo kwita kuri aba bana bakabura umwanya uhagije wo kwita ku buhinzi bwabo bw’icyayi umusaruro wabo uka muke. Kuva binjiye muri gahunda ya ECD, umusaruro w’icyayi wariyongereye
Coothegim yateye imbere kubera imiyoborere myiza
Perezida w’iyi koperative Coothegim Bwana Kanyandekwe Samson mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24, yavuz ko iyi koperative ikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye.
Muri rusange icyayi cya cothegim kimaze iminsi kiri ku mwanya mbere ku isi mu bwiza ariko kuri ubu cyaje ku mwanya wa 3 ku isi. Perezida w’iyi koperative avuga ko bongereye ubwinshi n’ubwiza ku buryo ubu bizeye kugaruka ku mwanya wabo wa mbere.
Agaruka mu guteza imbere abanyamuryango, avuga ko umunyamuryango wese ukeneye amafaranga bayamuhaye nka avansi ku musaruro yishyura mu mezi atatu nta nyumgu. Mu bindi harimo gushyira icyayi mu bwishingizi hirindwa ko bahomba umusaruro wabo kubera ibihe bibi.
Coothegim ntiyasigaye inyuma mu bikorwa remezo rusange
Ku bijyanye n’iterambere ry’akarere avuga ko akarere kateye imbere abanyamuryango b’iyi koperative nabo ni bamwe mu babigizemo uruhare nk’uko Perezida wayo abivuga.
Ikibazo kijyanye n’imihanda Perezida w’iyi koperative Kanyandekwe Samson yagize ati “ ikibazo dufite gikomeye n’imihanda ariko tugerageza gukora imihanda twakoze ibirometero 47 twifashishije ikigega cya 5% ndetse no muri iyi minsi twubatse ikiraro cyatwaye miliyoni 5 mu kagari kugira ngo ako kagari kabashe guhahirana n’umurenge. Ubundi imihanda yari ishinzwe OCIR ishami ry’icyayi ariko aho yeguriwe Koperative tujyenda tuyitunganya kugira ngo imodoka zibashe gucamo zaba izacu, iz’abacuruzi n’iz’abandi muri rusange.”
Ku bijyanye n’ibanga ryakoreshejwe n’iyi koperative kugira iyi koperative ihore ku isonga bwana Samson Kanyandekwe yagize ati “ yaba abahinzi, abari mu nzego z’ubuyobozi bwa koperative n’abakozi bayo twese dukorera hamwe nka timu imwe. Abenshi mu bakozi usanga ari abanyamuryango bakora nk’abikorera.”
Ati “Mu ngamba dufite muri iyi minsi harimo gusoromera igihe. Twari dusanzwe dusoroma kabiri mu kwezi ubu tugiye kujya dusoroma 3 kwezi kugira ngo tuzajye tubona icyayi cyiza tiduhe amafaranga menshi. Iyi niyo target yacu kugira ngo umuhinzi wacu yibonemo icyayi kandi biragaragara.”
Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Rwandanews24, Bwana Kanyandekwe Samson yageneye ubutumwa abanyamuryango ndetse n’abandi bifuza kuba abanyamuryango. Ati “ ku banyamuryango turwanire kongera kugaruka ku mwanya wacu wa mbere twongera umusaruro ku bwiza ndetsekandi dukurikiza amabwiriza duhabwa. Ku batari abanyamuryango turabashishikariza kuza kuba abanyaryango cyane ko ino abantu bose bameze neza ni abafite icyayi.”
Iyi koperative yatangiye mu 1999 ibona ubuzima gatozi mu 2004.Coothegim ikorera mu mirenge 4 ariyo Nkomane yo muri Nyamagabe, Twumba, Mutuntu na Rwankuba mu karere ka Karongi. Ifite
Bwana Kanyandekwe Samson Perezida wa Coothegim arahamya ko Koperative ayoboye yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere ndetse n’ibikorwa remezo muri rusange
abanyamuryango 1964 bari ma masegiteri20. Dufite abakozi bahoraho81, ibiro, imodoka 8 zitwara icyayi n’izifasha mu buryo buhoraho imirimo ya cooperative.