NEWS
Colonel Patrick Nyirishema yasoje amasomo y’igisirikare muri Kenya

Umwofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda, Colonel Patrick Nyirishema, ku wa 27 Gicurasi 2025 yarangije amasomo muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya, (National Defence University – NDU),.
Ibirori byo guha impamyabumenyi abarangije aya masomo byitabiriwe n’umugore wa Perezida William Ruto, Rachel Ruto, Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Soipan Tuya, Umugaba Mukuru w’ingabo zacyo, Gen Charles Kahariri, na Ambasaderi w’u Rwanda, Ernest Rwamucyo.
Ambasaderi Rwamucyo, yashimiye Col Nyirishema ku bw’iyi ntambwe yateye, asobanura ko ubudashyikirwa bwaranze uyu musirikare mu gihe yigaga muri iri shuri bwahesheje u Rwanda ishema.
Ati “Byari ibihe bikora ku mutima kandi by’ishema kumva imyitwarire yawe y’ubudashyikirwa ndetse n’umusanzu ukomeye watanze mu gihe umaze mu masomo. RDF idutera ishema. Shimirwa na none Patrick Nyirishema.”
Muri iki cyiciro, NDU yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 66 biganjemo abo muri Kenya ndetse n’abandi baturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika, u Buhinde na Nepal.
Bize amasomo ajyanye no kongerera imbaraga imiyoborere, gufata ibyemezo muri Leta ndetse n’ubufatanye mu gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.