NEWS
Col Mukalayi wa FARDC yiciwe i Bukavu

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo (FARDC), Colonel Mushonda Jacques Mukalayi wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, hamwe n’abarinzi be babiri, biciwe mu Mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru dukesha Umuseke nuko ko, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, Col Mukalayi n’abarinzi be biciwe mu rugo rwe i Bukavu, aho yari arwariye.
“Bamwishe mu buryo bwa kibandi, oya nta kurwana kwabayeho, babasanze mu nzu bombi.” Ni ko uwaduhaye amakuru abivuga.
Uyu uri mu Mujyi wa Bukavu avuga ko ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo, bamwe mu bo mu muryango wa Mukalayi, barimo murumuna we, bari bamusuye iwe aho arwariye.
Abo ngo bamusezeyeho bataha ari muzima, ariko mu masaha macye batungurwa n’inkuru y’incamugongo ivuga ko yishwe.
Bamwe mu batabaye bwa mbere bavuga ko ashobora kuba yishwe n’abasirikare ba FARDC biyambitse imyenda ya gisivile kuva umutwe wa M23 wafata Umujyi wa Bukavu.
Abavuga ibi bashingira ku kuba Col Mukalay yaraketsweho ubugambanyi no kugerageza kwihuza n’umutwe wa M23.
Uyu agira ati: “Hano abasirikare ba FARDC n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile bihishe mu baturage kandi bafite intwaro.”
Gusa ababogamiye ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bo bavuga ko Col Mukalayi yishwe n’abarwanyi ba M23 bagenzura Umujyi wa Bukavu.Umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Bukavu ntacyo uratangaza ku rupfu rwa Col Mukalayi n’abarinzi be.
Imirambo yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Bukavu, aho izakurwa ijya gushyingurwa.