Connect with us

NEWS

Cléophas Barore umuyobozi wa RBA yabaye uwa mbere mu ishami yigagamo muri Kaminuza

Published

on

Cléophas Barore, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yasoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ari uwa mbere, mu Ishami rya Théologie muri Kaminuza ya East African Christian College.

Uyu mugabo ni umwe banyamakuru bakunzwe bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru?’ kuri Radio Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radio na Televiziyo Rwanda.

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka ikabakaba 30 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’itangazamakuru kugeza magingo aya.

Barore yize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza y’itangazamakuru muri ICK.Yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri birangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerekezo.

Ubu arubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi,ni umupasitoro muri ADEPR Remera.