Connect with us

Sports

Chairman wa APR FC yavuze kubyo kwirukana umutoza Darko Nović

Published

on

Mu gihe abafana ba APR FC bakomeje gusabira umutoza Darko Nović kwirukanwa, Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ko ifite abatekinisiye, bityo aribo bagomba kuzareba umusaruro we.

Ikipe y’Ingabo yasoje imikino ibanza itsindwa n’Amagaju FC igitego 1-0, ibyasembuye abafana bayo, bongera gusabira umutoza Darko Nović kwirukanwa.

Bamwe mu bafana  bagaragaje agahinda kabo ndetse ntibahwemye kuvuga ko umutoza ariwe kibazo muri iyi kipe.

Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yavuze ko abatekinisye b’iyi kipe aribo bazareba umusaruro w’umutoza.

Ati “Nibwo tukirangiza imikino ibanza ya Shampiyona, APR ifite abatekinisiye, nibo bazicara bakareba niba umutoza adafite ubushobozi cyangwa ari abakinnyi.”

Muri iyi mikino ibanza, ni kenshi abafana ba APR FC bagaragaje kutishimira umusaruro yabonye ndetse bakavuga ko ikibazo ari umutoza.

Ikipe y’Ingabo yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, irushwa atanu na mukeba Rayon Sports.

Yatsinze imikino icyenda, inganya ine, itsinda ibiri. Yatsinzemo ibitego 18, yinjizwa umunani bityo izigamye ibitego 10.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *