NEWS
Centrafrique: Umwuka mubi hagati y’Abacanshuro ba Wagner n’Abanyarwanda
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Centrafrique aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’umutwe w’abacanshuro wa Wagner n’Abanyarwanda, bijyanye no kuba abarwanyi b’uriya mutwe batishimiye umubano wa hafi ukomeje kurangwa hagati ya ba Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Kuva mu Ukuboza 2020, u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique mu rwego rwo gufasha Perezida Faustin-Archange Touadéra, nyuma yo kwimura inyeshyamba zari zigamije guhirika ubutegetsi. Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrique mu rwego rwo gukumira ibitero by’imitwe yitwaje intwaro yashyigikiraga François Bozizé wahoze ari Perezida.
Nyuma yo kwirukana inyeshyamba, ingabo z’u Rwanda zagumye muri Centrafrique, aho zimwe mu ngabo zicungira umutekano Perezida Touadéra, mu gihe izindi zihatangira ibikorwa byo gufasha iki gihugu kwiyubaka.
Muri Centrafrique, hari n’umutwe w’abacanshuro ba Wagner, wo mu Burusiya, wagizweho uruhare mu guhangana n’ubutegetsi bwa Touadéra. Uyu mutwe w’abacanshuro ukunze kugenzura ibirombe bitandukanye by’amabuye y’agaciro muri Centrafrique.
Amakuru avuga ko umwuka mubi hagati y’abacanshuro ba Wagner n’abacukuzi b’Abanyarwanda ushingiye ku mpushya zo gucukura amabuye y’agaciro. Leta ya Centrafrique yahaye sosiyete z’Abanyarwanda impushya zo gucukura amabuye y’agaciro, ibyo bigatuma Wagner itishimira ibi bikorwa.
Africa Intelligence yanditse ko mu minsi ishize, abarwanyi ba Wagner binjiye muri Minisiteri y’Ubucukuzi ya Centrafrique bashaka inyandiko zemerera u Rwanda gushakisha amabuye y’agaciro no kuyacukura. By’umwihariko, abarwanyi ba Wagner bashakaga uruhushya rwahawe sosiyete y’Abanyarwanda Oko Africa, ikorera muri Ndassima ho mu karere ka Bambari, muri Perefegitura ya Ouaka.
Aka gace gakungahaye kuri zahabu, ni nako abarusiya bakunze kukibandamo kuva muri 2018. Mu minsi ishize, ubwo itsinda ry’Abanyarwanda ryari mu butumwa bwo gushakisha zahabu muri Ndassima, ryahagaritswe n’abarwanyi ba Wagner, ibintu byagaragaje umwuka mubi hagati y’uyu mutwe n’abacukuzi b’Abanyarwanda.
Wagner, kugeza ubu, ikunze kwirukana amagana y’abacukuzi b’Abashinwa bari mu burengerazuba bwa Centrafrique. Uyu mutwe usanzwe ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’inyishyu y’ibikorwa bya gisirikare, kandi ubucukuzi bukaba bwarabaye igikorwa cya mbere mu bikorwa biwinjiriza amafaranga menshi.
Kuri iki kibazo, u Rwanda rwahashoye imari biciye muri sosiyete ebyiri zirimo Oko Africa na Vogueroc Sa (iri muri sosiyete zihuriye mu kigo Crystal Ventures), yahoze ikuriwe na Kabera Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.