Connect with us

NEWS

Cardinal Ambongo wa RDC ari mu 10 bahabwa amahirwe yo kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika

Published

on

Umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, ari mu ba Karidinali 10 bahabwa amahirwe menshi yo kuvamo Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, mu matora ateganyijwe ku wa 7 Gicurasi 2025.

Ayo matora araba nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, witabye Imana mu kwezi gushize, akaba yarasize intebe y’ubuyobozi bwa Kiliziya ku rwego rw’Isi isigaye irimo guhatanirwa n’abakaridinali baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Cardinal Fridolin Ambongo, w’imyaka 64, abaye Umunyafurika wa mbere uhabwa amahirwe akomeye yo kuba Papa kuva Kiliziya Gatolika yabaho, ni ukuvuga mu myaka irenga 1,500 ishize.

Ambongo azwi cyane mu guharanira amahoro, uburenganzira bwa muntu, no kwamagana akarengane ka politiki n’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’abanyepolitiki muri Congo n’akarere kose.

Usibye Ambongo, abandi bagaragara ku rutonde rw’abahabwa amahirwe harimo: Cardinal Matteo Zuppi (Arkiyepiskopi wa Bologne, Butaliyani)  akaba Perezida w’Inama y’Abepiskopi b’Abataliyani,Cardinal Luis Antonio Tagle (Philippines)  umwe mu bayobozi bubashywe cyane muri Aziya,Cardinal Pietro Parolin (Umunyabutaliyani)   Umunyamabanga Mukuru wa Vatican,Cardinal Jean-Marc Aveline (Ubufaransa)  Umushumba wa Diyosezi ya Marseille

Ibi bivuze ko hatangiye iminsi ikomeye ku bakirisitu Gatolika, aho amajwi agiye gutangwa n’abakaridinali batari munsi ya 120, muri Conclave izabera i Vatican.

Amatora ya Papa ni umwe mu mihango ikomeye cyane ya Kiliziya Gatolika, ategurwa ku rwego rwo hejuru, ahabanza amasengesho no kungurana ibitekerezo, kugira ngo uhabwa amahirwe abe ari umuntu uhuje n’ibikenewe by’iki gihe: ubuyobozi bufite icyerekezo, ubumuntu n’icyerekezo cya roho.

Naramuka atowe, Cardinal Ambongo azaba yanditse amateka ku mugabane w’Afurika, Kiliziya Gatolika igahabwa Papa wa mbere w’Umunyafurika kuva yashingwa.

Cardinal Fridolin Ambongo Besungu leaves after the papal mass at the N'Dolo Airport in Kinshasa, Democratic Republic of Congo , on February 1, 2023.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *