NEWS
Bwa mbere Perezida wa Amerika Biden agiye gusura igihugu cya Afurika
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya gukora uruzinduko rw’iminsi itatu muri Angola, hagati y’itariki ya 13 na 15 Ukwakira 2024. Uru ruzinduko ruzaba ari rwo rwa mbere agiriye ku mugabane wa Afurika kuva yagera ku butegetsi, rukaba rwerekana imbaraga Amerika ishyira mu mubano n’ibihugu by’uyu mugabane.
Muri uru ruzinduko, Perezida Biden azahura na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, aho bazaganira ku ngingo zirimo ubufatanye mu by’ubukungu. Ikiganiro cyabo kizibanda cyane ku mushinga w’icyerekezo cya gariyamoshi izahuza inkengero zinyuranye z’umugabane wa Afurika, ikazambuka inyaja y’Abahinde ndetse n’iya Atlantique.
Uyu mushinga udatekerezwaho nk’uburyo bwo gufasha ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika gusa, ahubwo ugamije no kwagura uburyo bwo kwinjiza Afurika mu ruhando mpuzamahanga rw’ubukungu.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Karine Jean-Pierre, yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Biden ruzagaragaza umubano ukomeye hagati ya Amerika na Angola, ndetse rukaba n’ikimenyetso cy’umuhate wa Amerika wo gukorana bya hafi na Afurika.
Muri iki gihe, ibihugu bya Afurika bihura n’ibibazo bitandukanye, byaba ibikomeye mu bijyanye n’ubukungu, umutekano, ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Biden azagaragaza ko Amerika itazatererana uyu mugabane.
Biden yagiye ashimangira kenshi ko yifuza gusura Afurika mu rugendo rwe rwa dipolomasi, ariko gahunda ze zakomeje gukomwa mu nkokora n’imirimo ikomeye yari afite muri manda ye ya mbere.
Muri Gicurasi 2024, ubwo yakiraga Perezida William Ruto wa Kenya, Biden yatangaje ko yagombaga gusura Afurika muri Gashyantare 2025, gusa nyuma yaho yaje gufata icyemezo cyo kwivana mu matora yo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Uretse Angola, muri uku kwezi kwa Ukwakira, Perezida Biden azanasura u Budage, aho azitabira ibiganiro bihuza abayobozi b’ibihugu bikomeye ku Isi, byitezweho kwibanda ku bibazo birimo umutekano mpuzamahanga, ubukungu, ndetse n’ibindi byihutirwa ku rwego rw’Isi.
Uru ruzinduko rwa Biden muri Angola ruzaba rugamije gukomeza gutsura umubano hagati ya Amerika na Afurika, ndetse rukazanatanga amahirwe yo gusobanura neza uburyo Amerika ishaka gukorana n’ibihugu byo kuri uyu mugabane mu bihe biri imbere.