Connect with us

NEWS

Burundi : Minisiteri yahungiye mu Bubuligi

Published

on

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi witwa Germain ,Ndayishimiye ,wari wagiye mu butumwa bw’akazi yafashe icyemezo cyo kwaka ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bubiligi aho gusubira mu gihugu cye .

Leta y’u Burundi ibinyujije kuri Havyarimana Francois Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu yemeje ko uwari umuyobozi mukuru muri iyo Minisiteri ushinzwe amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro yanze kugaruka mu gihugu nyuma yo kurangiza ubutumwa yari ahagarariyemo icyo Gihugu mu Buburigi .

Leta yamenyesheje abaturage aya makuru nyuma y’ubutumwa bwakwirakwijwe n’abakoresha imbuga nkorambaga yavugaga ko uwo muyobozi yatorokeye mu Bubiligi .

Germain Ndayishimye yagiye mu Bubiligi mu butumwa bw’akazi bwari buteganyijwe hagati ya 17 na 20 Ugushyingo 2024.

Uwo muyobozi yari yitabiriye, imurikabikorwa ryitwa Startech’s Days, risanzwe rimara iminsi itatu. Ni imurikabikorwa ritegurwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (ENABEL )ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye mu rwego kwigira ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa .

Germain Ndayishimye yasabye ubuhungiro mu Bubiligi nyuma y’uko muri Mata abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bya Leta nabo banze gusubira mu Gihugu cyabo ubwo bari bajyanye na Minisitiri w’Intebe mu Gihugu cy’u Butariyani .

Minisitiri w’Uburezi yemeje ko Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro yanze kugaruka mu gihugu anashyiraho uwumusimbura mu nshingano